Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza burasaba abikorera kurushaho gushora imari muri serivisi zo kwakira abashyitsi (Hospitality) kuko aka karere gafite amahirwe menshi mu bukerarugendo yo gushorwamo imari.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Ukuboza mu murenge wa Mukarange, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bufatanyije nUrugaga rw’abikorera-PSF mu karere ka Kayonza bateguye umusangiro wiswe ‘Evening PSF Gala Dinner’ mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya, wari ugamije gushimira PSF ya Kayonza uruhare yagize mu iterambere ry’abaturage muri uyu mwaka, ariko bakarushaho kongera serivisi zo kwakira abashyitsi.
Muri uyu musangiro niho Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yagaragarije abikorera n’abashoramari bo muri Katonza amahirwe ahari cyane cyane ashingiye ku bukerarugendo bityo akaba akwiye kubyazwa umusaruro.
Meya Nyemazi yagize ati: “Uyu munsi turimo turavuga amahirwe ari mu karere kacu, Kayonza ni umutima w’Intara y’Iburasirazuba, kubera ko uvuye Kirehe na Ngoma aho kuruhukira ni Kayonza, uvuye Nyagatare na Gatsibo na we ni uko, abavuye Kigali na Rwamagana nabo baruhukira i Kayonza ariko ikibazo twakwibaza abavuye iyo mihanda yose serivisi zose bakeneye barazibona? Turifuza ko mwakora ibishoboka birenze ibikorwa uyu munsi.”
Amwe mu mahirwe ahari ni uko igice kinini cya Parike y’Akagera kiba muri Kayonza, Ikiyaga cya Muhazi ndetse no kuba Kayonza iri hagati y’uturere dutandatu muri turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba
Meya Nyemezi yongeye gusaba abikorera kurushaho gutanga serivisi nziza nk’imwe mu nzira yo kureshya abashoramari kuko Kayonza ifite amahirwe yo kuba yarashyizwe mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali.
Umuyobozi wa PSF Kayonza Asiimwe Charles yemeza ko nk’abikorera ba Kayonza bamaze kwishyira hamwe kugira ngo bakore ishoramari rikenewe, yakomeje agira ati: “Ubu turi gutegura ingendoshuri z’abikorera ahantu hatandukanye mu rwego rwo kongera ubumenyi no guhaha ubumenyi no kwigira ku bandi.”
Abikorera bo mu karere ka Kayonza uyu mwaka mu Ntara y’Iburasirazuba bahembwe ku mwanya wa mbere n’Ikigo cy’ imisoro n’amahoro-RRA nk’abantu basoze neza. 










