Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi Karakye Charles araburira abayobozi b’ibigo by’amashuri batubahiriza amabwiriza yo gufatira ifunguro ku ishuri abibutsa ko kubahiriza aya mabwiriza ari itegeko utaryubahirije akabihanirwa.
Ibi ni bimwe mu byavuye nama y’uburezi yaguye y’Akarere ka Kayonza yabaye kuri uyu wa 06 Mutarama, yahuje, abashinzwe uburezi, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ubuyobozi bw’Akarere aho bigiraga hamwe uko hakwiye kunozwa gahunda yo kugaburira abana ku ishuri (School Feeding) imbogamizi zirimo ndetse n’ibikwiye gukorwa kugira ngo iki gihembwe cy’amashuri kizatangira kuwa 09 Mutarama kizagende neza.
Haganiriwe ku buryo bwo guhuza imyigishirije n’imitsindishirize mu karere hose, kurebera hamwe uko imihigo y’uburezi ihagaze ndetse abari mu burezi bakikorera ubugenzuzi.
Zimwe mu ngero zatanzwe zigaragaza bimwe mu bigo by’amashuri abanza batagenera ifunguro abana baje kwiga nyuma ya saa sita.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi Karakye Charles ageze kuri iyi ngingo y’ifunguro rifatirwa ku ishuri, yibukije ko aya mabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’uburezi akwiye kubahirizwa, yakomeje agira ati “Amabwiriza arasobanutse, twarayabahaye usanga hari bamwe na bamwe batayubahiriza. Ibi birasaba ko inzego zose yaba minisiteri n’inzego z’ibanze zegereye aho amashuri aherereye zibigiramo uruhare, zigakomeza gukangurira abayobozi b’ibigo by’amashuri kugira ngo iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri igende neza.”
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri batunga agatoki ababyeyi ko batitabira kwishyura amafaranga yagenwe na leta yo kwishyura igaburo ku ishuri, Umwe muri aba bayobozi yagize ati: “Amafaranga umubyeyi agomba gutanga ku gihembwe ni 975 Frw y’ifunguro ry’umwana ku ishuri, ariko ababyeyi bayatanga ni bacye, ku bana barenga 900 abishyuye amafaranga ya School Feeding ntibarenga 400, ababyeyi bumvise ko leta yabishyuriye none ntibagishaka kwishyura ayo leta yagennye.”
Kagabo ni undi muyobozi w’ikigo cy’amashuri yemeza ko hakenewe ubukangurambaga buzakorwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukangurira ababyeyi kwishyurira abana babo ku ishuri,
Yagize ati: “Ku babyeyi bafite abana biga mu mashuri abanza kuri bo ni ibintu bije vuba bisaba ko ababyeyi babyumva, hagakorwa ubukangurambaga bwimbitse.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco avuga ko inzego z’ibanze zifite inshingano zo kwigisha abaturage bakitabira iyi gahunda yo gufata ifunguro ku ishuri ku bana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye,
Yakomeje agira ati: “Turakangurira ababyeyi kumenya ko iyi gahunda ifasha abana babo kwiga neza, kandi bibuke ko leta nayo yongereyemo ubufasha kugira ngo iyi gahunda ibashe kugenda neza.”
Meya Nyemazi yakomeje agira ati: “Iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri abatayishyira mu bikorwa habayeho kwiyemeza, aho abayobozi b’ibigo by’amashuri babyiyemereye ko bakoraga amakosa bakiyemeza kubikosora, icyo natwe nk’ubuyobozi bw’Akarere tugiye gukora ni ukureba iyi myanzuro yose yafatiwe muri iyi nama uko izashyirwa mu bikorwa.”
Igihembwe cya kabiri cy’amashuri abanza n’ayisumbuye kizatangira kuri wa 09 Mutarama, abayobozi b’ibigo by’amashuri bakaba biyemeje kurushaho gukora neza no gushishikariza abana gukunda ishuri ndetse n’ababyeyi bakamenya uruhare rwabo mu burezi bw’abana babo.







