I Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza mu Kagari ka Nkondo abacukuzi b’amabuye y’agaciro batandatu bakoranaga na sosiyete ya Wolfram Mining bagwiriwe n’ikirombe bahita bitaba Imana.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa 10 Ugushyingo ahagana mu ma saa kumi n’imwe n’igice y’umugoroba (17h30).
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu Rukeribuga Joseph, ubwo yavuganaga n’umunyamakuru wa Muhaziyacu yemeje ko aya makuru ari impamo.
Yasobanuye ko aya amakuru akimara kumenyekana hatangiye ibikorwa byo gushakisha aba bakozi, kuri uyu wa Gatanu haboneka batatu, ndetse no kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo ku bufatanye n’inzego zitandukanye indi mirambo itatu ya ba nyakwigendera nayo iraboneka.
Gitifu Rukeribuga yakomeje agira ati: “Ibyabaye ni impanuka, aba bari abakozi bakoraga ku buryo bwemewe n’amategeko, bageze aho bacukuraga ikirombe kirabagwira.”
Yakomeje avuga ko aba bakozi bari bafite ubwishingizi ndetse ko ibyababayeho ari impanuka nta yindi mpamvu yabiteye.
Ubuyobozi bw’akarere n’inzego z’umutekano baganirije abaturage nyuma y’iki gikorwa banihanganisha imiryango yabuye abayo.
Imirambo ya banyakwigendera ikaba yajyanywe mu Bitaro by’Akarere bya Rwinkwavu na Gahini kugira ngo bakorerwe isuzuma.







