MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Karasira w’i Gatsibo, umubaji watangije ibihumbi 400Frw ageze kuri miliyoni 12Frw

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
22/06/2026
Karasira Faustin ukorera mu gakiriro ka Kabarore

Karasira Faustin ukorera mu gakiriro ka Kabarore

Karasira Faustin ukorera umwuga w’ububaji mu gakiriro ka Kabarore mu Murenge wa Kabarore arishimira intambwe y’iterambere yagezeho abikesha kwita ku kazi ke, ibyatumye agirirwa icyizere n’abantu batandukanye, agenda atera imbere akava ku gishoro cy’ibihumbi 400Frw kikazamuka kikagera kuri miliyoni 12Frw.

Mu kiganiro MUHAZIYACU yagiranye na Karasira, yasobanuye uko yatangiye gukora umwuga w’ububaji mu mwaka wa 2011, none kubu afite kompanyi yitwa ‘Atelier polytechnique Gatsibo’ ikora ibikoresho byiganjemo ibyo murugo birimo intebe n’ibitanda, aho iyi kompanyi ifasha urubyiruko muri gahunda yo kwigira ku murimo, kuri ubu abasaga 100 bamaze guca muri iyi kompanyi bakahavana ubumenyi bubajyana ku isoko ry’umurimo.

Si gahunda yo kwigira ku murimo gusa ,kuko iyi kompanyi ya Karasira ya Atelier polytechnique itanga n’amasomo y’igihe gito ku rubyiruko rwifuza kwiga imyuga, aho kuri ubu abagera 10 barimo gusoza amasomo yabo. Ni mu gihe kandi abagera kuri batandatu bari muri gahunda yo kwigira ku murimo, bitegura kujya guhatana ku isoko ry’umurimo.

Karasira Faustin avuga ko gukorana neza n’abantu ari intwaro ikomeye yo gutera imbere, aragira ati: “ Natangiye bitoroshye mfite igishoro gito kitarenze ibihumbi 400Frw, natangiye nkorera abantu inzugi, ariko kubera gukorana n’abantu neza abantu bagenda bangirira icyizere, ntangira kubona ibiraka bifatika mbona n’amafaranga, nibwo nagize igitekerezo cyo gushinga kompanyi kugira ngo njye mbasha gupiganirwa amasoko ya Leta n’ayabikorera; ndeka gukora inzugi zonyine nongeraho n’ibikoresho byo mu nzu bitandukanye.”

Akomeza avuga ko kompanyi yakuze ikaba imaze kugira icyerekezo, ati: “Ubu dukora ibikoresho bikoze mu biti ndetse no mu byuma, dukora imashini zitandukanye abantu bifashisha kandi zitangiza icyirere zirimo izitunganya ubwatsi bw’amatungo, izitunganya umusaruro w’ubuhinzi twavuga nk’izikora kawunga.”

Karasira agira inama urubyiruko kudasuzugura umurimo, ati: “ Nashishikariza abakiri bato kwitabira umurimo kandi ntibagire uwo basuzugura, ariko cyane cyane nabashishikariza kwiga imyuga kuko iyo uzi umwuga biragufasha cyane mu buzima, natangiye ntafite igishoro gifatika ariko kubera ko nari mfite ubumenyi no kudacika intege nagiye mbona ibiraka kandi mbikora neza.”

Bamwe mu rubyiruko rufata amasomo muri ‘Atelier polytechnique Gatsibo’, bavuga ko bibafasha kunguka ubumenyi no kutishora mu ngeso mbi, ndetse kandi ko bibafasha no kwigaragariza abantu bashobora kuzabaha akazi mu gihe bageze hanze ku isoko ry’umurimo.

Irasubiza Tresor w’imyaka 18 wo mu Murenge wa Kabarore, ati: “ Kuza kwiga umwuga ni ibintu by’agaciro kuko bizamfasha kwiteza imbere, kuko iyo turi kwiga umwuga tugenda duhura n’abantu batandukanye babona ibyo dukora bishobora kuduha akazi mu gihe twashoje kwiga, ikindi bidufasha ni uko bituma tudatekereza ibindi bintu by’uburara no kwishora mu biyobyabwenge kubera ko usanga umwanya wacu buri gihe tuba dufite ibyo dukora.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard ashimira abafatanyabikorwa b’Akarere bafasha urubyiruko kwigira ku murimo nk’imwe mu ngamba zo kurwanya ubushomeri no guhanga umurimo.

Aragira ati: “Nk’ubuyobozi dufite inshingano zo gushakira urubyiruko n’abatari urubyiruko umurimo, n’amahirwe ataboneka kenshi kubona abikorera n’abafatanyabikorwa bemera gufungura imiryango kugira ngo urubyiruko rushobore kwimenyereza umwuga, tubyita kwigira ku murimo kuko agenda akimenyereza umurimo agakurayo ubumenyi bumufasha ejo cyangwa n’ejo bundi nyuma y’igihe runaka na we akaba yatangira kwikorera; rero turashimira abafatanyabikorwa bacu, uburyo dufatanya mu guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri.”

Karasira Faustin watangiranye igishoro gito akora inzugi gusa kuri ubu avuga ko buri kwezi ashobora kwinjiza inyungu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 500Frw, kandi akaba akoresha abakozi bagera kuri 6 bahoraho bahembwa hagati y’ibihumbi 150 ndetse na 200 kuri buri umwe.

Karasira Faustin na madamu we
Bbimwe mu byo Karasira akora binyuze muri kampani ye ya Atelier Polytechnique Gatsibo

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026
Guverineri Rubingisa yasabye abagore b’i Gatsibo kwita cyane ku nshingano za kibyeyi
Abagore

Guverineri Rubingisa yasabye abagore b’i Gatsibo kwita cyane ku nshingano za kibyeyi

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Umwana w’imyaka 11 yasanzwe mu mugozi yapfuye, bikekwa yiyahuye

Rwamagana: Umwana w’imyaka 11 yasanzwe mu mugozi yapfuye, bikekwa yiyahuye

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU