Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, akaba n’Umukandida wayo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Kagame Paul yabwiye abaturage ba Kayonza ko yari abakumbuye nk’abaturanyi be maze ababwira ko ntacyo bazamuburana kandi ko bazakomeza kwifatanya nk’Abanyarwanda ndetse nk’abaturanyi kubaka aka karere kari ahantu heza.
Yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2024, ubwo yakomerezaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza kuri Site ya Nyagatovu- Mukarange mu Karere ka Kayonza ahanaje abaturage bo mu Karere ka Rwamagana.
Yagize ati: “Ibyo tumaze kugeraho ni byinshi ndavuga FPR aho ihereye hano mu gihugu mu myaka 30, ibyo tumaze kunyuramo, ingorane ariko byose twabinyuzemo neza tugeze aheza, tugeze kure kubera mwebwe. Abayobozi babaho nibyo, ahantu hose uhasanga abayobozi ariko kuyobora mwe ntako bisa.”
Kagame yabwiye abaturage ko bagiye banyurana muri byinshi bigoye ariko ibyiza biri imbere.
Ati: “Ingorane twagiye tuzinyuramo, tuzisiga inyuma yacu, ubu turareba imbere gusa tugeze ku byiza, ibyiza birenze inshuro nyinshi biri mbere yacu.”
Kagame Paul yabwiye abateraniye kuri site ya Kayonza ko yari abakumbuye, abamenyesha ko bazakomeza kwifatanya nk’Abanyarwanda ndetse nk’abaturanyi, bubake uyu mujyi.
Akomeza agira ati: “Iyi Kayonza rero mureba iri ahantu heza ndetse tuzafatanya nk’abaturanyi tugerageze tugenda tuyubaka.”
Mu byishimo byinshi abaturage baririmbye indirimbo bavuga ko umukandida Paul Kagame bamwera, na we abasubiza agira ati: “Ni uwo, ni mwe, tugomba gukora twese hamwe, byinshi tuzageraho bizaba bishimishije. Rero ndishimye rwose, kuza kubasaba ngo mutore FPR ariko twari tunakumburanye, twari tumaze igihe tudahura. Hashize igihe kinini cyane.”
Abari bari inyuma bamugaragarije ibyishimo bamubwira ko ntacyo bamuburana, nawe asubiza ati: “Nta na kimwe kandi nanjye ntacyo muzamburana, ikidashobotse uyu munsi kizashoboka ejo, turi kumwe mwese hamwe, mugire ubuzima bwiza mugire amahoro y’Imana, mwakoze cyane.”
Uyu munsi wari uwa 11 wo kwiyamamaza k’Umukandida wa FPR Inkotanyi kuva tariki ya 22 Kamena. Utundi turere yagezemo ni Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Kirehe, Bugesera na Nyagatare.







