MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Itsinda “Hope” ry’i Murama ryagaragaje ahakiri icyuho mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
10/05/2026

Urubyiruko rugize itsinda Hope (Club Hope) rugaragaza ko kuba hakiri bamwe mu babyeyi batigisha abana babo amateka nyakuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuba hari urubyiruko rutajya aho abandi bigishwa amateka bari, no kuba hari abagize uruhare muri Jenoside ariko badatanga amakuru ya nyayo ari bimwe mu bigituma ingengabitekerezo ya Jenoside igihari na n’ubu.

Ibi, abagize iri tsinda babigarutseho kuri uyu wa 09 Gicurasi 2026 ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Murama mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abiciwe muri uyu murenge n’indi iwukikije.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka, urubyiruko rugize itsinda Hope (Club Hope) rwagaragaje ibihangano bitandukanye mu ndirimbo, byibanda cyane ku mateka ya Jenoside, ububi bwayo, n’ihumure ku Banyarwanda, berekwa ko itazongera ukundi, ubundi bagasoza bashimira ingabo za RPA zayihagaritse, ubu Abanyarwanda bakaba bunze ubumwe kandi babanye nta n’umwe urebera mugenzi we mu ndorerwamo y’amoko.

Bamwe mu baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko kuba muri iri tsinda byabafashije cyane, haba kumenya byimbitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, by’umwihariko ku gace batuyemo, bakagaragaza ko kuba hari urubyiruko rutazi amateka ubona nta n’inyota rufite yo kuyamenya, kuba hari ababyeyi batabwiza ukuri amateka ya Jenoside no kuba hari abantu badashaka gutanga amakuru y’ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi; ari bimwe mu bigituma guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside bikigoye.

Yumvagusenga Elisa utuye mu Murenge wa Murama uri no muri iri tsinda yagize ati: “Muri iri tsinda dufasha abarokotse Jenoside tubaremera, tububakira, kandi natwe twizigamira tukiteza imbere. Muri iyi Club tuhamenyera amateka y’u Rwanda kuko ni naho duhera duhanga ibihangano byacu bitandukanye biyagarukaho, kimwe mu bituma tubasha kuyamenya mu buryo burenze ubwo twigiye mu ishuri. Usanga urubyiruko ruza nta bumenyi buhagije ruba rufite, byose ukabona ko hari ababyeyi batigisha abana babo amateka ya Jenoside.”

Abayisenga Josine na we yagize ati: “Kenshi usanga ahari icyuho ni mu rubyiruko, kuko nta mateka y’ibyabaye bazi n’iyo bayiga bayafata nk’aho wagira ngo ntabwo byabaye, rero iyo baje muri Club Hope hakaza n’ababyeyi bacu babaye muri ayo mateka bakadusangiza ubuhamya, bakaduha impanuro bituma na wawundi utabyumvaga abyumva kurushaho, ubundi na we akadufasha mu kuganiriza n’abandi ahuye nabo bose bakaza mu itsinda. Nubwo intego dufite itaragerwaho ariko ubona ko hari icyizere nidukomeza gufatanya n’ubuyobozi.”

Umuyobozi uhagarariye iri tsinda, Nshimyeyesu Richard avuga ko bahuriye hamwe nk’urubyiruko ngo bige, baganire ku mateka yaranze u Rwanda, yemeza ko nubwo basanze bayiga mu ishuri, ku maradiyo mu bihe byo kwibuka, babonye ari ngombwa ko kugira ngo bayamenye byimbitse, bayigishe n’abandi;  ari uko bashinga iri tsinda. Asaba ubuyobozi gukomeza kubaba hafi.

Yagize ati: “Amateka ni ikintu kigari cyane, wakwiga andi masomo igihe gito ariko amateka bisaba kuyiga byimbitse byaba na ngombwa ukaganira n’abayabayemo kuko nabyo birafasha. By’umwihariko amateka yo mu Rwanda ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyo urebye usanga yarahereye mu 1959, ubwo rero kugira ngo umenye ayo mateka mu gihe gito biba bigoye ariko mu itsinda tuhungukira byinshi kandi urubyiruko rurabikunda, intego twatangiranye tugenda tuyigeraho uko bwije n’uko bucyeye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Mapambano Nyiridandi Cyriaque avuga ko igihe tugezemo ari ukubaka Igihugu cyacu kandi ko hakenewe uruhare rwa buri wese uhereye ku bana bato, kandi ko utakubaka igihugu utazi amateka yacyo.

Yashimiye Club Hope ku ndirimbo nziza z’ihumure baririmbira abaturage, yagize ati: “Jenoside ntizongera ukundi, ariko buri wese agire uruhare mu kubaka iki Gihugu cyacu, agire uruhare mu mbaraga waba ufite uhereye ku bana bacu, ku buzukuru, uhereye ku bana bato biga, ukiga ufite intego uvuga uti nanjye nzagire umusanzu ufatika nzashyira mu kubaka Igihugu cyacu cy’ejo hazaza. Abana (bagize itsinda Club Hope) bahoze baturirimbira indirimbo zidukomeza ariko zinatwereka y’uko bitazongera ukundi. Abacitse ku icumu rero mwihangane mukomere, icumu ryarunamuwe nk’uko twabivuze ntabwo bizongera ukundi kandi ntimuheranwe n’agahinda.”

Itsinda Club Hope ryatangiye mu mwaka wa 2022, ribona ubuzima gatozi mu mwaka wa 2024, uretse iri tsinda ubu bafite n’ibindi bikorwa ku ruhande harimo kubakira abatishoboye. Ubu bafite na Koperative yitwa “Hope Youth Murama Cooperative, (HOYOMOKO), aho banakora ubworozi bw’inzuki.

Abagize Club Hope bageza ku bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 by’umwihariko abiciwe mu Murenge wa Murama ubutumwa mu ndirimbo.
Abitabiriye iki gikorwa basabwe kwigisha abakiri bato amateka y’ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yashyize indabo ahari ikimenyetso cy’urwibutso rw’abazize Jenoside 1994 muri G.S Sakara

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Litiro 7,000 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zamenwe i Nyagatare

Litiro 7,000 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zamenwe i Nyagatare

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU