MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Litiro 7,000 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zamenwe i Nyagatare

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
10/05/2026

Mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage no gukomeza guhangana n’ibiyobyabwenge, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwamennye litiro 7,000 z’inzoga zitujuje ubuziranenge nyuma yo gusanga zakorewe ndetse zikabikwa mu bikoresho bya pulasitiki bitemewe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa-Rwanda FDA.

Izi nzoga zari zifite agaciro k’arenga 6,000,000Frw zikaba zarakorwaga n’uruganda rwitwa Mwurire M&M Business Company ruherereye mu Murenge wa Musheri, Akagari ka Nkoma, Umudugudu wa Rukundo.

Raporo y’Ikigo Rwanda FDA yakozwe nyuma y’ubugenzuzi bwakorewe inganda zitunganya ibinyobwa yagaragaje ko uru ruganda rwakoraga inzoga mu buryo butujuje ibisabwa, aho rwazibikaga mu bigunguru bya pulasitike kandi bitemewe kubikwamo cyangwa gutarwamo ibinyobwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yavuze ko ubuyobozi butazihanganira abantu bakora cyangwa bacuruza ibintu bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Yagize ati: “Turakangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge kuko bigira ingaruka mbi ku buzima no ku mutekano w’imiryango. Abakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko bazajya bakurikiranwa babihamirwe n’amategeko.”

Yakomeje asaba abaturage kujya bagira amakenga ku binyobwa banywa no gutanga amakuru ku bantu bakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko, ati: “Turasaba abaturage kudakoresha ibi binyobwa kuko bishobora kubangiriza ubuzima. N’uwumva atameze neza kandi yarakundaga kubinywa yakwegera abaganga bakamufasha kureba niba nta ngaruka byamugizeho.”

Hari bamwe mu baturage bo muri aka gace bavuga ko bishimiye icyemezo cyo kumena izi nzoga kuko zishyira ubuzima bw’abazinywa mu kaga ndetse bikabangamira n’umutekano muri rusange.

Hari uwagize ati: “Hari abantu banywaga izi nzoga bagata ubwenge cyangwa bakarwara kubera uburyo zakorwagamo. Turashimira ubuyobozi kuba bwahagurutse bugakurikirana iki kibazo cyane ko uzinyweye bimworohera no kwica umutekano.”

Mugenzi we witwa Nzabonimana yavuze ko hakenewe gukomeza kugenzura ahakorerwa inzoga kugira ngo hirindwe ibikorwa bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage, ati: “Abakora ibintu nk’ibi baba bashaka inyungu gusa ntibatekereze ku buzima bw’abaturage. Ni byiza ko bakomeza kugenzurwa.”

Muri rusange muri uru ruganda hasanzwe inzoga zitaze mu bikoresho bya pulasitike bipima litiro ibihumbi 7, bifite agaciro k’asaga miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda zose ziramenwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bukomeza gusaba abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibiyobyabwenge no gutanga amakuru ku bikorwa bishobora guhungabanya ubuzima n’umutekano by’abaturage.

Inzoga zari zitazwe mu bikoresho bya Pulastike kandi bihabanye n’amategeko

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Uwimana w’i Nyagatare ugiye korora inka bwa mbere ayitezeho kumuhindurira ubuzima

Uwimana w'i Nyagatare ugiye korora inka bwa mbere ayitezeho kumuhindurira ubuzima

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU