MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Iran yongeye gufunga inzira ya Hormuz

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
18/04/2026

Igisirikare cya Iran cyatangaje ko cyongeye gufunga inzira y’umuhora wa Hormuz kuri uyu wa Gatandatu, nyuma y’amasaha macye kivuze ko yari yafunguwe kubera amasezerano yo guhagarika imirwano.

Aya makuru yatangajwe n’ubuyobozi bw’ingabo za Iran aho zagaragaje ko iyi nzira inyuzwamo ibicuruzwa bitandukanye byiganjemo ibikomoka kuri peterori na gaze ku Isi ko yongeye gufungwa.

Aya makuru kandi yanemejwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Mohammad Bagher Ghalibaf, wavuze ko ibikorwa bya Amerika byo gukomeza gufunga ibyambu bya Iran n’amagambo y’ibikangisho ya Donald Trump yo ku mbuga nkoranyambaga aribyo byatumye inzira ya Hormuz yongera gufungwa.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, Iran yari yatangaje ko yongeye gufungura iyi nzira ku bw’agahenge kari kamaze kugerwaho kagamije guhagarika imirwano hagati ya Israel na Hezbollah muri Liban. Icyo cyemezo cyari cyakiriwe neza ku masoko mpuzamahanga, bituma ibiciro bya peteroli bigabanuka.

Gusa ibintu byongeye guhindura isura ubwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangazaga ko nubwo inzira ya Hormuz yafunguwe, Amerika izakomeza gufunga ibyambu bya Iran binyuze mu ngabo zayo zo mu mazi kugeza habonetse amasezerano arambye yo guhagarika intambara.

Ibi, byatumye Iran yongera gutangaza ko igiye kongera gufunga umuhora wa Hormuz, icyemezo yahise ishyira mu bikorwa kuri uyu wa Gatandatu nk’uko byemejwe n’ibitangazamakuru bya Leta.

Televiziyo ya Leta ya Iran yatangaje ko “inzira ya Hormuz iri mu maboko y’ingabo z’igihugu kandi iri kugenzurwa mu buryo bukomeye,” Ishinja Amerika gukomeza kuyishyiraho igitutu n’ibikorwa bya gisirikare muri aka karere k’uburasirazuba bwo hagati.

Hagati aho, amakuru atangwa n’imbuga zikurikirana imigendekere y’amato agaragaza ko hari amato menshi yakoresheje neza agahenge kari katanzwe amwe yagiye anyura mu mazi yegereye Iran agaragaza ko ari ku ruhande rwayo nk’uko byari byasabwe, mu gihe andi yagerageje kugaragaza ko atabogamiye ku ruhande urwo ari rwo rwose.

News.az dukesha iyi nkuru yavuze ko bamwe mu batwara amato bagaragazaga ko ari abo mu bihugu nk’u Buhinde cyangwa u Bushinwa, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zababaho mu gihe bambutsa amato yabo.

Hari kandi amato yari yatangiye urugendo ku wa Gatanu agana kuri iyi nzira, ariko aza guhindukira atagezeyo kubera impungenge yagize ku mutekano wayo.

Nubwo bimeze bityo, mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, hari amato macye yashoboye kuyinyuramo mu byerekezo byombi, nubwo andi yahisemo gusubira inyuma, nyuma yo kubona ko umutekano utizewe.

Inzira ya Hormuz iri hagati ya Iran na Oman ni imwe mu nzira z’ingenzi cyane ku Isi, kuko inyuzwamo hafi kimwe cya gatanu cy’ibikomoka kuri peteroli na gaze byoherezwa ku isoko mpuzamahanga.

Ihindagurika ry’imikoreshereze y’iyi nzira rikomeje guteza impungenge ku masoko y’ibikomoka kuri peterori, aho ibiciro bya peteroli byagiye bizamuka bikagera hafi ku madolari 120 ku kangunguru kamwe, nubwo igiciro cyagiye kigabanyuka nyuma y’uko batangaje ko uyu muhora wafunguwe.

Gusa kuba yongeye gufungwa bigiye kongera gutuma ibiciro bizamuka, bitewe n’impungenge ku itangwa ry’ibi bicuruzwa ku rwego mpuzamahanga.

Ibi byose bibaye mu gihe Perezida Donald Trump aherutse gutangaza ko amahirwe yo kugera ku masezerano arambye hagati ya Amerika, Israel na Iran ari hafi, nubwo ibikorwa bigaragaza ko inzira ikiri ndende.

Kugeza ubu akagunguru kamwe k’ibikomoka kuri peterori kari kugura hagati 83 na 92 y’amadorari ya Leta zunze ubumwe za America, mu gihe mu kwezi kwa Werurwe kanageze ku madorari 120.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Bibutse imiryango irenga 700 yishwe muri Jenoside ikazima

Bugesera: Bibutse imiryango irenga 700 yishwe muri Jenoside ikazima

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU