Mu gikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye, Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatangaje ko muri aka Karere habarurwa imiryango irenga 700 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ikazima, harimo isaga 100 yari ituye mu cyahoze ari Cellule Nyiratukobwa, muri Segiteri Kanzenze; kandi ko ibarura rizakomeza ngo kuko hari itaraboneka.
Ibi Umuyobozi w’Akarere Mutabazi Richard yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mata 2026 ubwo yifatanyaga n’abaturage b’aka Karere mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko imiryango yazimye.
Meya Mutabazi yagize ati: “Nyirarukobwa aha haributsa ubukana Jenoside yakoranywe n’uburyo ubuzima bw’abacu bwazimye mu kanya gato; umugore, umugabo, abana bakicirwa rimwe. Abo bose turabunamiye. Aha duteraniye ni ‘Cellule Nyirarukobwa’ yaje gusibwa ku ikarita nyuma y’aho imiryango yayo isaga 100 yari ihatuye yazimye muri ‘Cellule’ imwe. “
Yakomeje agira ati: “Kwibuka iyi miryango ni igikorwa cy’ingenzi mu mitima yacu kuko ntawayirokotsemo n’umwe ngo akomeze izina ry’umuryango. Turibuka mu mwanya wacu no mu mwanya wabo bo batasize ubibuka.”
Karemera Gaudence uhagarariye Nyirarukobwa Family, ihuriro ry’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bize mu ishuri ribanza rya Nyirarukobwa, ritegura igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari “Cellule Nyirarukobwa’ n’imiryango yazimye, yagarutse ku mateka y’ikigo cy’amashuri abanza cya Nyirarukobwa kitakiri aho cyahoze kubera ko cyasenywe burundu muri Jenoside ndetse bakica abanyeshuri n’abarimu bo kuri icyo kigo.
Ati: “Hahoze ishuri rimwe rukumbi mu cyahoze ari Segiteri Kanzenze ryahoze rihuriramo Abatutsi baturutse mu bice bitandukanye byari bigize Segiteri Kanzenze, Kayumba n’igice cya Ntarama. Benshi mu barigezemo barishwe, umubare w’abarimu uricwa, ishuri bararisenya bararirimbura. Ibi byerekana ubugome n’ubukana Jenoside yakoranywe.”
Akomeza agira ati: “Abantu barishwe ntihasigara n’uwo kubara inkuru, ndetse n’igihe cy’inkiko Gacaca ntacyahabaye kuko icyo twitaga inteko yagombaga guterana ngo abantu babazanye ngo ese byagenze bite, inteko ntiyabashije kuzura. Cellule Nyirarukobwa ni uko yahanaguwe ku ikarita y’Igihugu.”
Visi Perezida wa 2 wa IBUKA mu Karere ka Bugesera, Ndizihiwe Blaise yagaragaje ko kwibuka amateka yaranze Igihugu no kuzirikana imiryango yishwe ikazima muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari inshingano ya buri Munyarwanda ngo kuko bo batagize amahirwe yo kugira uwasigaye mu muryango.
Ati: “Kwibuka imiryango yazimye ni inshingano iremereye kuko bisaba ko Igihugu cyose kiba umuryango wabo. Turababera abavandimwe, tubabere abana ndetse tunababere n’ijwi kuko ntawo kubavugira muri aka kanya.”
Mu kiganiro cyatanzwe na Perezida w’Inama Nyanama y’Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin, yagarutse ku bice bitandukanye byaranze amateka y’u Rwanda, by’umwihariko ku mateka y’imiryango yazimye, ati: “Kwibuka imiryango yazimye ni cyo kimwe mu kimenyetso kigaragaza ubwicanyi bw’indengakamere kandi bwagaragazaga ko koko abantu hari umugambi wo kubatsemba no kubamaraho.”
Igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye, cyatangiye tariki 06 Nyakanga 2009 mu Gihugu, ku rwego rw’Igihugu gitangirira mu Karere ka Bugesera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.
Kuri iyi nshuro, igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye kizajya kibera ku rwego rw’Akarere.










