MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ubuhamya bwa Kazarwa Frank wasogoswe akajugunywa mu Muvumba aboshye amaboko muri Jenoside

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
18/04/2026
Kazarwa Frank yatanze ubuhamya bw'amateka atoroshye yabayemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kazarwa Frank yatanze ubuhamya bw'amateka atoroshye yabayemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari abarokotse banyuze mu nzira zidasanzwe z’urupfu ariko ku bw’amahirwe n’ubushobozi bwo kwihangana bakabasha kurokoka. Kazarwa Frank wo mu Karere ka Nyagatare ni umwe muri bo, aho asobanura uko yajugunywe mu mugezi w’Umuvumba aboshye amaboko, abicanyi bakamufata nk’uwapfuye, ariko akaza kurokoka mu buryo butangaje.

Mu gihe cyo kwibuka, hazirikanwa n’Abatutsi bishwe bakajugunywa no mu mugezi w’Umuvumba.

Inkuru bijyanye: Abatutsi bazwi bajugunywe mu Muvumba baracyari bake ugereranyije n’abahiciwe

Kazarwa Frank asobanura ko mbere ya Jenoside yari umushumba wororeraga mu gice cyitwaga mu Marashi, aho ubuzima bwari busanzwe mbere y’uko ibintu bihinduka mu buryo butunguranye mu mwaka wa 1990, igihe urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiraga.

Avuga ko icyo gihe Abatutsi bo muri ako gace batangiye guhura n’akaga gakomeye, aho ingabo za Leta ya Habyarimana zaturukaga i Ngarama zikibasira abaturage, zigatwika inzu ndetse zikica Abatutsi. Ibi byatumye benshi bahungira mu bice bitandukanye barimo na Kazarwa n’abo bari kumwe;  bajya gukambika i Rugarama.

Mu gihe bari aho, ubuzima bwari buri kugenda busubira mu buryo busanzwe, ariko ntibyatinze kuko haje umuntu witwaga Gahambire ababwira ko intambara yarangiye Inyenzi zatsinzwe, abasaba gusubira iwabo mu Marashi. Ngo babyumvise bigira inama yo kwambuka kuko bumvaga akaga kagiye kuba baramuka bajya hakurya ahitwa Gakamba.

Kazarwa avuga ko umunsi umwe bari bagiye kuragira hafi y’ishuri i Rugarama, babonye imodoka y’ingabo ibagana. Mu gushaka guhunga, bamwe mu bo bari kumwe baramubujije, bakeka ko ari abasirikare baje gushaka Inkotanyi. Icyakora bageze aho bari, batangiye kubashinja kuba “Inyenzi” ndetse babatwara ku ngufu, bajyana n’inka zabo.

Yagize ati: “Batugejeje mu kigo, dusanga harimo abandi bagenzi bacu bari bafashwe barimo Kajugujugu, Mushayija na Gasatsi, ubwo batangiye kudukubita badushinja kwanga gutaha ngo dusubire mu Marashi tukaba ngo turi kubibira ubwatsi turagiramo inka. Gusa abo nahasanze bo bari babagize inoge.”

Akomeza agira ati: “Icyo gihe baraduteruraga bagakubita hasi ugahonda agatuza n’inda, badukubise igihe kinini aho bumviye ko bihagije bazana imigozi baratuboha badushyira ku kandoyi, baturizika amaboko n’amaguru, baje kudupakira mu modoka nk’abapakira ibishyimbo batuzana Nyagatare.”

Kazarwa avuga ko abo bicanyi babazanye babageza mu kigo cyabo cyari cyubatse hafi y’umugezi w’Umuvumba bakabakura mu modoka nabwo bakomeza gukubitwa, hanyuma bababohora amaguru, basigara baboshye uw’akandoyi w’amaboko.

Ati: “Tubaye aho twumva baravuze ngo batujyane kwa muganga turibwira tuti “Ubanza dukize”. Gusa kubera uko kudukubita umwe muri twe witwaga Mushayija we yari yapfuye kare, aho bari bamukubise ibibuno by’imbunda impyiko bazimenaguye, ibyo ntibyigeze bibanyura kuko nyuma baje no kumusogota.  Barongeye badupakira imodoka tuzi ngo tugiye kwa muganga batuzana ku rutindo rw’umugezi w’Umuvumba badukuramo batangira kudusogota.”

Yakomeje agira ati: “Ngewe nari uwa 3, mbonye uburyo Mushayija na Nyagatoma babasogose mu mihogo ndavuga nti “Aho kwicwa n’icyuma nicwe n’amazi.” Ndikuruza ngo ninage mu mazi ibyuma biramfata, bimfashe baraza bankandagira ku gikanu bansogota mu mugongo barangije banjugunya mu mazi.”

Ngo mu kumujugunya mu mazi, yaragiye ajomba agatuza mu kantu k’akuma kabagamo, akazamukiraho mu gihe bagenzi be Nyagatoma na Gasatsi babamucishaho, ati: “Ubwo njyewe nari najombwe n’ako kuma hafi ku nkombe narihanganye ndaceceka kugeza igihe bagendeye, maramo akanya ngiye kubona mbona imvubu irazamutse igiye kurisha irimo yivovota nisabira ko yandya ariko ndabibura kuko numvaga n’ubundi nta cyizere mfite cyo kubaho.”

Arakomeza ati: “Naje kwiyahura mu mazi ku bw’amahirwe ndayakuka maze nsubira Rukorota aho nabaga ngeze murugo kwa Gahondogo aho nari ndi nsangayo umusaza w’umusazi mubwiye ngo ampambure arambwira ngo ningende ntamwicisha. Nakomeje urugendo ngana mu Marashi mpura n’abana b’abahungu bari mu mwaka 13-15 bari bafite umuhoro basa nabavuye gusenya umugozi barawuca, gusa amaboko nari meze nk’utayafite kubera kuyakuba kuri ka kuma ngo ndebe ko kaca umugozi ahubwo ariko karushaho kunyinjira.”

Kazarwa ufite ubuhamya bushaririyr bw’amateka yabayemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, asobanura ko icyo gihe yakomeje gukururuka yihishayisha, agera ahitwa Rugarama  kuko ahari abasigaye bari bamenye ko bafashwe n’inka zatwawe, baramfata bamwambutsa amazi bamwitaho bantwara Kizinga kwa Nyamuhungu atangira kwivuza.

Nyuma yo gukira, Kazarwa yafashe icyemezo cyo kujya mu ngabo zari iza RPA Inkotanyi, mu rwego rwo kurwanirira ubuzima bwe n’abandi, no guhangana n’abari bamuhigiye kumwica.

Uyu muturage asoza ubuhamya bwe ashimira Ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside, ndetse n’ubuyobozi bw’Igihugu bwongeye kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati: “Ndashimira Inkotanyi zaturokoye, zadukuye mu rupfu. Ubuyobozi bwiza bwadufashije kongera kubaho no kubana neza, butwigisha ubumwe n’ubudaheranwa.”

Ubuhamya ni kimwe mu bimenyetso n’isomo rikomeye ryo kudatezuka ku kuri no ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Mu Mugezi w’Umuvumba ni hamwe mu haroshywe Abatutsi benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu
Amakuru

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu

11/11/2026
Inkeke ku mitangire ya serivisi mu Rwanda: Ubushakashatsi
Inkuru z'ingenzi1

Inkeke ku mitangire ya serivisi mu Rwanda: Ubushakashatsi

10/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026
Nyagatare: Urubyiruko rwazigamye asaga miliyoni 164 muri Ejo Heza
Amakuru

Nyagatare: Urubyiruko rwazigamye asaga miliyoni 164 muri Ejo Heza

03/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Hatangijwe ikoreshwa rya Drone mu gutera imiti n’ifumbire mu myaka

Nyagatare: Hatangijwe ikoreshwa rya Drone mu gutera imiti n’ifumbire mu myaka

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU