Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda, Paul Kagame yagize uwari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.
Ibi bitangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 14 Ukuboza 2023, mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.
Rubingisa wari maze imyaka ine ari Meya w’Umujyi wa Kigali agiye kuyobora iyi Ntara y’Iburasirazuba asimbuye CG (Rtd) Gasana Emmanuel wakuwe ku buyobozi bw’iyo ntara mu Ukwakira 2023.
Abayobozi bashyizweho mu nzego zitandukanye barimo:
– Uwineza Valens yagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika
– Juliana Kangeli Muganza yagizwe Umuyobozi wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika
– Col (Rtd) Donat Ndamage: Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Mozambique
– Urujeni Bakuramutsa: Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Jordan
– Lawrence Manzi: Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Brazil
– Arthur Asiimwe: Deputy Chief of Mission muri Ambasade y’u Rwanda i Washington, D.C
– Pudence Rubingisa: Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba
– Cleophas Barore: Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru
– Samuel Nsengiyumva: Umujyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali
– Solange Ayanone: Umujyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.
X 






