MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ingo mbonezamikurire zibonwa nk’igisubizo ku igwingira riri kuri 29%

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
28/08/2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bugaragaza ko mu myaka 10 ishize abana bari munsi y’imyaka itanu bahuraga n’ikibazo cy’igwingira bagabanyutse bakava kuri 52% kuri ubu abana bahura n’ikibazo cy’igwingira bakaba bageze ku kigero cya 29%.

Imwe mu ngamba zikomeye akarere kashyizemo imbaraga mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira ni ukongerera ubushobozi ingo mbonezamikurire y’abana bato, no gushishikariza abaturage kwirinda amakimbirane mu miryango kuko byagaragaye ko ahari amakimbirane n’imikurire y’umwana ihazaharira.

Muri gahunda zijyanye no kwita ku buzima n’imikurire y’umwana mu Karere ka Gatsibo zishingiye ku gushishikariza ababyeyi batwite kubyarira kwa muganga aho ababyarira kwa muganga bari ku ijanisha rya 99%, harimo kandi gukangurira ababyeyi kudacikiza inkingo z’abana, ababyeyi bashobora gukingiza abana no gukurikiranya inkingo uko bikwiye bangana na 86%. Mu gihe abitabira gahunda zo kuboneza urubyaro bangana na 65%.

Harimo kandi kongerera ubushobozi ingo mbonezamikurire no gukangurira ababyeyi kuzijyanamo abana babo, aho kuri ubu mu Karere ka Gatsibo hari ingo mbonezamikurire y’abana bato zigera 1,624 murizo harimo izigera 1,415 zikorera mu ngo z’abaturage, izigera ku 165 zikorera mu bigo by’amashuri, naho izigera kuri 39 zegerejwe abaturage.

Ni mu gihe hari izigera kuri eshanu z’icyitegererezo. Mu mwaka w’amashuri wa 2025-2026 ingo mbonezamikurire zakiriye abana bagera ku 55,181 bakurikiranwaga n’abarezi bahuguriwe kwita ku bana bagera ku 5,019.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline ashima uruhare rw’ingo mbonezamikure mu kwita ku buzima bw’umwana, ariko agasaba abaturage kwirinda amakimbirane mu miryango kuko ahari amakimbirane nta terambere umuryango wageraho kandi ko agira ingaruka ku mikurire n’ubuzima bw’umwana.

Yagize ati: “Ingo mbonezamikurire ziradufasha cyane mu kwita ku buzima bw’umwana, harimo umutekano w’abana, ndetse no gukangura ubwonko, si ibyo gusa kandi kuko mu ngo mbonezamikurire ababyeyi b’abana baza kuhigira uko bategura ifunguro ryuzuye, ikindi ni uko iyo abana bari mu ngo mbonezamikurire byorohereza Abajyanama b’ubuzima kubabonera hamwe mu gihe cyo kubapima ibiro bigatuma n’umwana ufite ikibazo akurikiranwa bitaragera kure.”

Akomeze agira ati: “Uruhare rw’umuryango rurakenewe, umuryango ugizwe na papa, mama, ndetse n’abana ariko hakiyongeraho abavandimwe n’abaturanyi kuko nabo bafite inshingano zikomeye kugira ngo umuryango umere neza, turavuga ubuzima bw’umwana wa papa na mama murugo ariko umwana ni uwa sosiyete ntabwo umuryango wafata nabi abana ngo abaturanyi baterere iyo. Rero kugira ngo umwana akure neza, umuryango utere imbere ni uko uba utekanye kuko umuryango utarangwamo amakimbirane ni wo usanga ukurikiza gahunda zose zifasha umwana mu mikurire ye.”

Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Kabarore Gatsinzi François avuga ko akenshi igwingira ridaterwa no kubura ubushobozi bwo kugaburira umwana, ahubwo ko biterwa n’ubumenyi buke bw’ababyeyi mu gutegura amafunguro, hakiyongera ho n’ikibazo cy’amakimbirane mu miryango imwe n’imwe.

Ati: “Kugira ngo umwana arindwe igwingira ni uko arya indyo yuzuye igizwe n’ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri, n’ibiranda indwara, ibyo kandi turabifite aho dutuye dufite ibishyimbo, imboga rwatsi, ibijumba ubunyobwa ibyo byose birahari, ahubwo ikibura ni ukumenya uko bikwiye gutunganywa kugira ngo bigire icyo bifasha umwana, kimwe mu bituma tubona abana bagwingira hari ababyeyi barangara, ugasanga mu miryango hari amakimbirane bigatuma umwana atabona imfashabere cyangwa se n’iyo abonye ikaba nta ntungamubiri zirimo bigatuma habaho kugwingira.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bushishikariza abaturage kuzirikana ko ubuzima bwiza bw’umwana n’umubyeyi atari inshingano z’Ubuyobozi gusa, ahubwo ko ari inshingano cyane cyane z’abagize umuryango kwita ku burere n’imikurire y’umwana, kugira ngo Ubuyobozi buze bwunganira aho bafite imbaraga nkeya.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora
Amatora

NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abantu 7,188 bakekwaho gukopera no gukopeza mu bizimini bya Leta bari gukorwaho iperereza

Abantu 7,188 bakekwaho gukopera no gukopeza mu bizimini bya Leta bari gukorwaho iperereza

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU