Ikipe y’umupira w’amaguru y’abagore Indahangarwa FC zamurikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza igikombe baherutse kwegukuna mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro (Peace Cup).
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 09 Gicurasi i Mukarange habereye ibirori byo kwishimira ko ikipe y’abagore y’Indahangarwa za Kabarondo yegukanye igikombe cy’amahoro, itsinze ku mukino wa nyuma ikiye ya Rayon Sports y’abagore ibitego 4 kuri 2.
Muri uyu mwanya wo kwishimira igikombe hanaganiriwe kuri zimwe mu mbogamizi abo mu Indahangarwa bakomeje guhura nazo bemeranywa n’ubuyobozi bw’akarere ko hajyaho itsinda ry’abatekinisiye bakigira hamwe ibibazo byose bihari bakanatanga icyifuzo cy’uko byakemurwa bikazaganirwaho mu nama izanatumizwamo andi makipe y’umupira w’amaguru y’i Kayonza.
Ibi bizatuma akarere kamenya iby’ingenzi bakwiye guteramo inkunga ikipe n’uko hashakwa abafatanyabikorwa bunganira abikorera b’i Kabarondo kuri ubu bishyize hamwe bakaba bayoboye banatunze ikipe y’Indahamgarwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, kuri iyi ngingo yagize ati: “Uyu munsi i Kayonza niho hari kugaragara impano mu mupira w’amaguru w’abagore, dufite i Nyamirama, Rukara na Mukarange. Icyo nsaba ni uko tugiye guhuza izo mbaraga kugira ngo izo mpano tuzubakireho bibe ikirango cy’akarere kacu, kuva mwatsinda mwaduhaye icyo dushingiraho twubaka, turashima abacuruzi b’i Kabarondo ibyo mwakoze natwe turashaka ibyo twongeramo byo kubunganira bituma ikipe ikomeza kuba iyabo ariko natwe akarere tukayibonamo cyane.”
Munyankaka Ancile usinzwe umupira w’abagore muri Ferwafa na we wari witabiriye ibi birori yasabye Akarere ka Kayonza gufatanya n’ubuyobozi bw’Indahangarwa kugira ngo barusheho kugira ikipe ikomeye, ishobora no gutwara igikombe cya Shampiyona, dore ko ubu Indahangarwa zamaze guhamya ko umwanya wa kabiri ari uwazo nyuma y’ikipe ya Rayon Sports.
Ku mwaka wa Gatatu bahise batwara igikombe
Ubusanzwe ikipe y’Indahangarwa ifite ibyiciro byinshi harimo abagabo n’abagore, yatangiye ari ikipe y’abasaza bakina byo kwishimisha no kurwanya ubusaza ku cyumweru, nyuma niyo yaje kubyara Indahangarwa ziri mu byiciro byose harimo ikipe nkuru ifite abakinnyi 24, abari munsi y’imyaka 20, n’abari munsi y’imyaka 17 ndetse n’ishuri ry’irerero (Academy) rifite abana barenga 210; ibi byose bishingiye mu kuzamura impano zabo.
Umuyobozi w’Indahangarwa Kamali François yasobanuye bimwe mu bigize urugendo rw’imyaka itatu bamaze mu cyiciro cya mbere.
Yagize ati: “Twishimiye kubashyikiriza iki gikombe, kuko Sezo ishize n’ubundi twatsinzwe na Rayon Sports ku mukino wa nyuma kuri penaliti, uyu mwaka twashyizemo imbaraga tubasha gutsindira kimwe mu bikombe bikomeye.”
Indahangarwa zinjiye mu cyiciro cya mbere mu mwaka wa 2022/2023, uwo mwaka kandi bazamukanye n’ikipe ya Rayon Sports ari nayo bakomeje kugenda bahangana nayo, muri iyo Sezo ku gikombe cy’umunsi w’Intwali, n’umunsi w’abagore hose batsindiwe ku mukino wa nyuma na Rayon Sports ndetse n’igikombe cy’Amahoro batsindirwa ku mukino wa nyuma; uwo mwaka bari ku mwanya wa 8 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Mbere yo kwinjira mu cyiciro cya mbere n’ubundi bari batsinzwe na Rayon Sports mu cyiciro cya kabiri kuri finali, ubwo yabatwaraga igikombe, iki gihe Indahangarwa zari zifite abakinnyi bake, ndetse banazamutse batari bafite iyo ntego ahubwo byatewe n’ubushobozi n’ubushake bw’abakinnyi byagaragajwe ko bashaka kuzamuka; nibwo n’ubuyobozi bwabafashije muri ubwo bushake bwabo barazamuka.
Bageze mu cyiciro cya mbere, Indahangarwa za Kabarondo ntizacitse intege zakomeje guhatana, ariko kuko bakinishaga abanyakabarondo gusa, ntibyaboroheye nibwo Sezo yakurikiyeho bongeyemo abakinnyi bashya ariko bifashishije abana b’Abanyarwanda gusa bo mu tundi turere.
Kugeza ubu Indahangarwa zigizwe n’abana b’abanyarwanda 100%, ariko ngo ibi byose byashingiye y’uko ubushobozi bwo kugura abanyamahanga ari bucye.
Umutoza w’Indahangarwa ni Niyoyita Alice yemeza ko igikombe batwaye ari umukino wa Gatanu bahuriye ku gikombe n’ikipe ya Rayon Sports, ine yose bayitsinzwe kandi batarushwa cyane, dore ko no muri shampiyona iyo bahuye nayo bayitsinda ibyo bita kuyikuraho amanota atatu.
Umutoza Niyoyita yakomeje agira ati: “Twaganirije abana turababwira tuti n’ubushize twagezeyo kandi tutari dukomeye cyane, ubu ngubu twese twemeranywa ko ikipe ihagaze neza; kuki se icyo gikombe tutagitwara, rero nibyo twakoze turagitwara.”
Mukaruzagira Jeannette ni Visi kapitene w’Indahangarwa, yinjiye muri iki kipe mu mwaka w’imikino wa 2022/2023, yemeza ko nta kwirara bafite kuko bazi ko bahanganye n’amakipe akomeye kandi akoresha abanyamahanga, ibi bituma buri gihe batekereza ku gukora cyane kandi bakumva ko nabo bashoboye, aho bafite intego yo gukomeza gukina umupira w’amaguru bakagera ku rwego rukomeye.












