MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Impinduka zazanwe no kuba umuhanda Nyagatare–Musheri–Kagitumba waracaniwe 

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
19/02/2026

Abakoresha umuhanda Nyagatare–Musheri–Kagitumba barishimira intambwe imaze guterwa yo gushyiraho amatara amurikira uyu muhanda, bavuga ko byahinduye cyane ubuzima n’umutekano wabo, cyane cyane mu masaha y’ijoro.

Uyu muhanda ureshya na kilometero 36, ukaba uhuza Umujyi wa Nyagatare n’imirenge ya Musheri na Matimba muri Kagitumba, watangiye gushyirwamo amatara mu kwezi mu Ukuboza 2025 yihariye akoresha ingufu z’imirasire y’izuba gusa.

Kugeza ubu, ikiciro cya mbere kingana na kilometero 14.1 cyamaze kurangira, mu gihe imirimo ikomeje ku gice gisigaye.

Bamwe mu baturage bavuga ko mbere y’uko amatara ashyirwaho, hari ahantu hatinyitse cyane ku buryo byageraga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00), ntihagire uwongera gutambuka adafite impungenge kubera umwijima uteye ubwoba.

Mukandayisenga Odette utuye hafi y’uyu muhanda mu kagari ka Barija, Umurenge wa Nyagatare yagize ati: “Mbese byageraga nimugoroba abantu bakihutira gutaha. Saa kumi n’ebyiri zageraga nta muntu ugitambuka hano kubera umwijima. Ubu dusigaye tugenda na nijoro nta bwoba dufite, kuko amatara araka neza.”

Umwe mu banyeshuri biga muri East African University Rwanda (EAUR) yavuze ko mbere hatarashyirwaho amatara, umutekano wari muke cyane, ku buryo hari n’abahura n’ubujura.

Yagize ati: “Bigeze kunyamburira terefone hano hafi y’umuhanda kubera ko hatabonaga na gato ubwo nari mvuye ku ishuri. Ariko ubu kuva hashyirwaho amatara, tugenda twisanzuye, kandi kuko haba habona.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko gushyira amatara kuri uyu muhanda ari imwe mu ngamba zigamije guteza imbere ubukungu n’umutekano.

Yagize ati: “Uyu muhanda ni ingenzi cyane mu buhahirane no mu ngendo zihuza Nyagatare n’indi mirenge ndetse no ku mupaka. Gushyiraho amatara byitezweho kongera umutekano.”

Naho ngo kuba harifashishijwe ingufu z’imirasire y’izuba, ni mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisubira (renewable energy) aho bishoboka, nk’uko biteganywa na Ministry of Infrastructure.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Agahinda ka Mukankusi, inzoga zitujuje ubuziranenge ziherutse kwicira umugabo

Agahinda ka Mukankusi, inzoga zitujuje ubuziranenge ziherutse kwicira umugabo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU