Umubyeyi witwa Mukankusi Immaculee wo mu Kagari ka Murama, mu Murenge wa Ngeruka, mu Karere ka Bugesera yatewe agahinda no kuba muri uku kwezi kwa Gashyantare 2026 izo nzoga zitujuje ubuziranenge zamwiciye umugabo; ubu akaba yarabaye umupfakazi; akagira abantu inama yo kuzicikaho.
Uyu mubyeyi ni umwe mu bantu bagizweho ingaruka zikomeye n’izi nzoga zitemewe, nubwo Leta iri gushyira imbaraga nyinshi mu kuzirwanya muri iki gihe.
Mukankusi utuye Murenge wa Ngeruka, we avuga ko izo nzoga yawiciye umugabo wari wayiyonye, bikarangira imuhitanye tariki 6 Gashyantare 2026. Agaragaza ko umugabo atari we wenyine wahitanye nazo nk’uko abigarukaho.
Yagize ati: “Kuwa Kabiri nibwo twumvise inkuru ko umwarimu duturanye yapfuye kandi bavuga ko yanyoye inzoga aho bita Kindama. Ku wa Gatatu nabwo hafashwe undi apfa ku wa kane. Icyo gihe ni bwo batangiye kuvuga ko ari inzoga ikozwe mu kinyabutabira ntibuka, barakivuze ariko kuko nari nagize ibyago sinkibuka. Ku wa Kane baje kureba uwo mugabo wanjye ngo bamujyane kwa muganga baramubura. Nyuma atashye nijoro namubwiye ko bamubuze ngo bamujyane kwa muganga, arambwira ati njyewe nta kibazo mfite ntaho ndibwa. Ku wa Gatanu mugitondo mbyutse, nagiye hanze, ngarutse nsanga umuntu arapfuye.”
N’agahinda kenshi, Mukankusi avuga ko kuba umugabo warahitanywe n’inzoga byamuhungabanyije cyane; yakomeje agira ati: “Ubwo nahise ntabaza, abari bavuye kuzana umurambo wa wa mwarimu mu buruhukiro bahita baza basanga yapfuye. Yari yayinyoyeho mubajije ambwira ko uwo mwarimu yayimukuriye Kindama kuko we atari akizicuruza. Ubutumwa natanga kuri buri muntu wese ugerageza kunywa cyangwa gukora ibiyobyabwenge, ni uko ari bibi, kuko ndiheraho. Dore bingize umupfakazi.”
Mu gihe Mukankusi yapfakajwe n’izo nzoga zitujuje ubuziranenge, undi muturage witwa Nsengiyumva Jean Paul na we wa Ngeruka atanga ubuhamya bw’uko ku bw’amahirwe yarokotse izo nzoga zahitanye abantu.
Nsengiyumva yavuze ko yakize nyuma yo kumara iminsi itatu mu bitaro yitabwaho ariko abo bari basangiye bo bapfuye, ati: “Iyo nzoga nari ntarayisomaho na rimwe. Kugira ngo nyisome, nari mvuye guhinga nka saa tanu, nzamuka nyura ku kabari k’uwitwa Damascene wayicuruzaga. Ubu na we yarapfuye azize izo nzoga. Umugabo wari uri muri ako kabari ayinywa yarampamagaye ati ngwino ngusomye kuri iyi nzoga. Nabanje kwibwira ko ari urwagwa rw’ibitoki, ariko nyuma mbona arimo aranywera mu gapipiri inzoga isa n’amazi neza neza, ngo yitwa kanyanga”.
Nsengiyumva akomeza agira ati: “Uwo mugabo yarambwiye ati soma, nyoyeho numva sinzi uko iteye, gusa sinahise mererwa nabi. Nyuma nahise ntaha njya iwanjye sinongera kuhava kugeza bwije.Umunsi ukurikiyeho narabyutse mfata isuka ngo njye guhinga, ariko numva amatwi yazibye, amaso sinkanura, nkabona arimo ibintu by’ibikezikezi, nka bya bihu bibyuka mu museso…kumenya ko ari ya nzoga ni umuhungu wanjye wavuye ku isoko, aza ambaza, ati izo nzoga ndimo numva zica abantu hirya no hino ubwo nawe ntiwasomyeho? Ubwo nagiye kwa muganga mara iminsi itatu bamvura ndakira, ariko uwo twari kmwe we yarapfuye.”
MINALOC yasabye ubufatanye bw’inzego mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge
Amakuru MUHAZIYACU yamenye ni uko kuba inzoga zitujuje ubuziranenge zarahitanye ubuzima bw’abantu mu Murenge wa Ngeruka, ari imwe mu mpamvu yatumye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba n’izindi nzego, ku wa kabiri w’iki cyumweru tariki 17 Gashyantare 2026 barakoreye inteko y’abaturage mu Kagari ka Nyakayenzi, mu Murenge wa Ngeruka, ahabaye intandaro yo gukwirakwiza inzoga ziherutse guhitana ubuzima bw’abantu.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Habimana Dominique, yasabye abaturage bo mu Murenge wa Ngeruka kwirinda ibiyobyabwenge kuko bibicira ubuzima kandi bikabadindiza ntibashobore kugera ku iterambere.
Yagize ati: “Nagira ngo mbanze nihanganishe abaturage, imiryango, mwe mwese mwabuze abanyu kubera ziriya nzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge, mukomere, ntabwo dukwiye kuba tubura abaturage, ari hano n’ahandi byabaye, kubera inzoga, ibinyobwa bitujuje ubuziranenge”.
Minisitiri Habimana yavuze kandi ko ikiganiro bakwiye kuba bagirana ari ukureba uburyo bakwiye gukoresha amahirwe bafite bakongera umusaruro w’ibyo bakora cyane cyane iby’ubuhinzi kuko bafite ubutaka bwiza, abahinga bakeza byinshi bagasagurira n’amasoko, aborora bakabikora neza bakongera umukamo.
Ati: “Kimwe mu biturangaza ni bya binyobwa bitujuje ubuziranenge. Ni za nzoga z’inkorano tutazi uko zakozwe, usomaho rimwe zigatangira kukubata, ukumva urashaka kongera gusoma, bikazarangira ubaye imbata yayo, bigatuma utabasha no gukora bya bikorwa byiza by’iterambere washakaga kwikorera.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yagaragaje ko hafashwe ingamba zo kurwanya izi nzoga zitemewe, ati: “Mu minsi ishize twagaragaye nabi aho twabonye mu bice bitandukanye by’Akarere inzoga mbi yadutwariye ubuzima bw’abaturage, ikaba yarakomotse hano (mu Murenge wa Ngeruka) ariko byatumye dufata ingamba kandi dufatanyije n’abaturage tuzabikemura; tugaca izo nzoga za kanyanga n’izindi ariko zitemewe zishobora guteza ibibazo bishobora guteza ubuzima bubu bushobora kugeza no ku rupfu rw’abaturage.”
Muri rusange, mu Ntara y’Iburasirazuba hamaze gupfa abantu 21 bazize inzoga zitujuje ubuziranenge mu mpera za Mutarama 2026.











