Binyuze mu marushanwa yo kugaragaza impano mu byiciro by’ibihangano bitangukanye, urubyiruko rwo mu Mirenge igize Akarere ka Bugesera rwahawe umwanya wo kugaragaza impano rwifitemo hagamijwe gufasha izihiga izindi kugera kure.
Mu gikorwa cyabereye ku nzu y’imyidagaduro y’urubyiruko y’Akarere ka Bugesera cyo guhitamo uruserukira urundi ku rwego rw’Intara, hatoranyijwe 30 barushije abandi kugaragaza neza impano zabo.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique, yashimiye urubyiruko rwigiriye icyizere rukitabira aya marushanwa rukagaragaza impano rwifitemo kandi rukabyaza amahirwe rwahawe n’igihugu
Ati: “Igihugu cyashyize imbaraga mu kuzamura impano zanyu kuko ni umutungo karemano mwifitemo, mugomba gusigasira impano mufite kugira ngo zizabagirire akamaro ndetse n’igihugu muri rusange. Tubari inyuma, turabashyigikiye kandi ibi tubikora kugira ngo n’ababyeyi bumve ko umwana impano ye itagomba gupfukiranwa.”
Umwali yibukije kandi uru rubyiruko kuzirikana umuco w’igihugu ngo kuko akenshi ababyeyi babo bakunze kugira impungenge z’uko abana babo baba bakurikirana impano zitandukanye zishobora kubatera guta umuco, abasaba kuzaranga n’umuco no kuzitwara neza mu marushanwa ari imbere
Ati: “Turi igihugu kirangwa n’umuco, icyiza dufite kinini ni ururimi rwacu ruduhuza n’umuco wacu tudahuriyeho n’abandi, nadirango mbasabe nk’urubyiruko ntimubitakaze. Iyo tuje mu marushanwa nk’aya tuba dufite impano tugaragaza ariko tuge twibuka wa muco w’abanyarwanda uturanga.”
Semanza Jean Baptiste umutoza w’itorero rya Bugesera ‘Imena’ akaba n’umubyinnyi mu irorero urukerereza, yari mu kanama nkemura mpaka gashinze gutoranya impano zirusha izindi mu ri iki gikorwa, ashima ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera ku mbaraga bishyira mu kwita no gushyigikira imbano z’urubyiruko.
Ati: “ Umwihariko nasanze aha muri Bugesera, ni uko abayobozi babyumva cyane kandi bakaba bafasha urubyiruko rwabo kubashyigikira no kubaba hafi, kandi nanjye byanteye imbaraga zo kuba fafi y’urubyiruko rw’ahangaha kuko bafite impano nyinshi cyane kandi bitabira n’amarushanwa ku buryo bushimishije.”
Dushimirimana Emmanuel wo mu Murenge wa Mayange, ni umwe mu rubyiruko rufite impano yo mu cyiciro cyo cy’ikinamico no gusetsa avuga ko aya marushanwa abahesha amahirwe yo kutinyuka bakagaragaza impano bifitemo.
Ishimwe Marie Grace wo mu Murenge wa Ntarama, afite igihangano cy’indirimbo, yizeza Ubuyobozi ko bazitwara neza bagahesha ishema Akarere kabo.
Amarushanwa ku rwego rw’Intara azaba tariki ya 09 Kanama 2022, azitabirwa n’abatsinze ku rwego rw’Akarere bangana n’abantu 30 bazitabira amarushanwa ku rwego rw’Intara no kuri 15 Kanama abatsinze bazakomeze ku rwego rw’igihugu.
Icyiciro cya buri gihangano gihagarariwe n’abantu batanu barimo abagaragaje impano mu ndirimbo, mu ikinamico no gusetsa, mu bugeni, gufotora na filime, mu imivugo no mu kumurika imideri.












