MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Impamvu umukristu akwiriye kugira itorero abarizwamo

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
28/06/2020

Itorero ni umuryango abakristo babamo bakahigira indangagaciro za gikristo, kandi iyo abizera bateraniye hamwe bibafasha kuba umubiri wa Kristo.

Ntibishoboka ko umuntu aba umubiri wa Kristo ari umwe kuko urugingo ruri rwonyine ntirukora umubiri. Iyo turi hamwe nibwo tuba umubiri wa Kristo.

Mubyukuri umuryango w’itorero ufitiye abakristo umumaro mu buryo butandukanye bigatuma ubwami bw’Imana bwamamara hano mu isi. Tugiye kurebera hamwe inyungu zo kuba mu itorero zateguwe na Pasiteri Desire Habyarimana binyuze mu rubuga www.agakiza.rw

1. Kuba mu muryango w’itorero bikura umuntu mu bwigunge no kwirebaho

Itorero ryawe niryo shuri wigiramo kubana n’abandi bo mu muryango w’Imana. Iyo uri umwe mu bagize umuryango wiga kwita ku bandi no gufatanya nabo ibyo bahura nabyo mu buzima. Bibiliya itubwira neza ko iyo urugingo rumwe iyo rubabaye, ingingo zose zibabarana narwo. Iyo urugingo rumwe ruhawe icyubahiro, ingingo zose zishimana narwo.

2. Kuba mu muryango w’itorero birinda umukristo gusubira inyuma

Ubusanzwe nta muntu n’umwe muri twe udashukwa, Satani aduciye urwaho akabona uburyo bwiza, twese dushobora kugwa mu cyaha icyo ari cyo cyose. Niyo mpavu Imana yaduhaye umurimo wo kuba abarinzi ndetse tugakosorana. Bibiliya iravuga iti: ” Muhugurane iminsi yose bicyitwa uyu munsi, hatagira uwo muri mwe unangirwa umutima n’ibihendo by’ibyaha.

3. Kuba mu muryango w’itorero bifasha umukristo kongera imbaraga mu mwuka

Mu mibereho ya buri munsi, nk’abakristo biroroshye cyane kwibeshya cyane ko dukuze iyo nta wundi muntu uri hafi yacu ngo atunyomoze. Gukura nyakuri garagarira mu buryo tubana n’abandi.

4. Itorero rifasha umukristo gusohoza umuhamagaro we:

Imana irema umuntu yamushyizemo impano z’uburyo butandukanye zizamufasha kugirango akore icyo yahamagariwe.

5. Kuba mu itorero bifasha umukristo kubaho arinzwe

Imana yahaye abayobozi b’umukumbi wayo inshingano yo kurinda, kurwanira, kurengera no kwita ku mibereho myiza yo mu mwuka w’umukumbi bashinzwe. Bibiliya ivuga yeruye ko umurimo w’abashumba ari ukurinda imitima y’abizera nk’abazayibazwa n’Imana.

6. Kuba mu itorero bifasha umuntu gusohoza umurimo wa Kristo mu isi

Itorero ni igikoresho cy’Imana hano ku isi, ntitugomba kwerekana urukundo rwImana dukundana hagati yacu gusa, tugomba no gufatanya tukarugeza ku bari mu isi bose.

Byongeye nk’ingingo z’umubiri wa Kristo, nitwe biganza bye, nitwe maguru ye, nitwe maso ye n’umutima. Akorera muri twe hano ku isi.Twese dufite uruhare tugomba gusohoza. Pawulo aragira ati: “irema buri umwe muri twe muri Kristo Yesu kugirango twifatanye nawe mu murimo akora, umurimo yateguye kera ngo tuzawusohoze, umurimo twagombye kwitangira ngo tuwusohoze”

Muri macye, umukristo wese akwiye kugira itorero abarizwamo rikamufasha kumenya byinshi bizatuma akura mu buryo bw’umwuka ndetse abashe gusohoza icyo yaremwe bityo ku iherezo ry’urugendo rwe azabashe kubona ingororano y’ubugingo buhoraho.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026
Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Urubyiruko rw’abakorerabushake rugorwa n’abadashaka gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Gatsibo: Urubyiruko rw’abakorerabushake rugorwa n’abadashaka gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU