MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Urubyiruko rw’abakorerabushake rugorwa n’abadashaka gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Uwamwiza JaneYanditswe na Uwamwiza Jane
29/06/2020
Rumwe mu rubyiruko rw'abakorerabushake rwo mu Murenge wa Kiramuruzi

Rumwe mu rubyiruko rw'abakorerabushake rwo mu Murenge wa Kiramuruzi

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Murenge wa Kiramuruzi, Akarere ka Gatsibo rugaragaza ko rugorwa n’abantu bamwe batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, rwanabasobanurira ngo ukabona badashaka kubyumva.

Ni mu gihe mu  gihugu hose  hari  urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku bihumbi 300,  muri rwo harimo abafashe iya mbere gutanga umusanzu wabo mu guhashya Icyorezo cya Covid 19.

Uru rubyiruko rufatanya n’inzego bwite za Leta, aho bagenda bakora ubukangurambaga no kugenzura niba amabwiriza n’ingamba zo kwirinda iki cyorezo, zubahirizwa uko bikwiye.

Abakorera mu Murenge wa Kiramuruzi bagaragaza ko mu bukangurambaga bakora bwo kurwanya iki cyorezo hari imbogamizi bahura na zo z’ abantu batubahiriza amabwiriza ndetse banabasobanurira ntibabyiteho kandi bigamije kurengera ubuzima bwabo.

Ahishakiye Patrick, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Murenge wa Kiramuruzi  yagize ati: “Imbogamizi duhura na zo nko mu myumvire  cyane, kuko usanga hari abantu bakubwira ko agapfukamunwa kukambara bitabuza uwandura kwandura, ubwo bikadusaba ko dufata umwanya uhagije wo kubasobanurira”

Niyodusaba Aisha na we ni umukorerabushake muri uyu murenge,

Ati: “Hari abantu  tubwira kubahiriza amabwiriza ukabona ntabyumva neza, icyo gihe rero ntitumureka, ahubwo tumufasha kubyumva kuko nta muntu udatinya urupfu, tukamubwira ibibi bya Coronavirus, atabyumva tukiyambaza inzego z’umutekano kuko na zo tuba turi kumwe na bo”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi Yankurije Véstine, ashima uruhare rw’uru rubyiruko mu kurwanya Covid 19.

Ati: “Uru rubyiruko rw’abakorerabushake mu murenge wacu   rwaradufashije cyane mu kurwanya covid 19 kuburyo twibaza tuti iyo baba badahari biba bimeze bite, ni ukuvuga ngo turakorana hafi buri munsi, kandi n’iyo bagize ikibazo hari nk’umuntu wabagoye twitabaza inzego z’isumbuye dukorana na zo urugero nka Police bakadufasha.”

Gitifu Yankurije kandi arasaba abaturage b’uyu murenge gukomeza gufatanya  kwirinda kwirinda iki cyorezo bakurikiza amabwiriza.

Mu Murenge wa Kiramuruzi hari  urubyiruko rw’abakorerabushake (Youth Volunteers) rugera kuri 40 rufatanya n’Ubuyobozi bw’umurenge,  bugakorana na 15  umunsi ku wundi mu bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka GatsiboCOVID-19GatsiboUbukorerabushake

UMWANDITSI

Uwamwiza Jane

Uwamwiza Jane

Izo bijyanye

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Umusore yiyahuye, hakekwa ko yabitewe no kunanirwa kwakira igihombo yahuye nacyo

Bugesera: Umusore yiyahuye, hakekwa ko yabitewe no kunanirwa kwakira igihombo yahuye nacyo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU