Umusore w’imyaka 19 wo Karere ka Bugesera yasanzwe yiyahuye yimanitse, birakekwa ko yabitewe no kunanirwa kwakira igihombo yahuye nacyo mu bucuruzi bw’amafi yakoraga.
Uyu musore witwa Niyonsenga Pascal yabaga kwa nyirakuru, mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Gatamba, mu Murenge wa Mayange, ngo yiyahuye mu rukerera rwo kuwa 29 Kamena 2020, yimanitse mu mugozi mu giti kiri hafi yo murugo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Sebarundi Euphrem, yabwiye MUHAZIYACU ko amakuru bamenye ari uko uyu musore yabyutse nk’ujya mu kazi ke nk’ibisanzwe.
Yagize ati: “Mugitondo nka saa kumi yabyutse, yarasanzwe ngo acuruza amafi, nyirakuru agirango agiye gushaka amafi. Ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice, nibwo undi muturage yahanyuze, kuko hari hafi y’inzira, asanga yiyahuye.”
Ubwo ngo nibwo ngo uwabibonye yatabaje ababyeyi, nyirakuru na ba nyirarume ba nyakwigendera.
Gitifu yavuze ko bagiye bahuza amakuru bagasanga bishoboka ko Niyonsenga yananiwe kwakira igihombo yahuye nacyo.
Ati: “Twagiye duhuza amakuru, ejobundi n’ejo yabwiraga umuryango ko yahombye, ko nta mafaranga afite yo gukomeza gucuruza amafi. Ejo yabibwiye umugore wa nyirarume, na nyirakuru yavuze ko yabimubwiye. Ni iyo mpamvu ikekwa.”
Gusa umubare w’ayo mafaranga yahombye ntabwo wabashije kumenyekana.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwaje gukora iperereza ry’ibanze aho uyu musore yapfiriye, kugira ngo nubwo bigaragara ko yiyahuye hashakishwe amakuru ko wenda nta zindi mpamvu zitari izo zivugwa.
Gitifu Sebarundi kandi avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe kwa muganga kugira ngo ukorerwe isuzumwa mbere y’uko ashyingurwa.






