Imirimo yo kubaka umuhanda wa kirometero 9 wa Nyaruvumu-Gahushyi-Gituku uzafasha mu koroshya ubuhahirane ku batuye mu Murenge wa Kabare wo muri Kayonza n’abatuye mu Karere ka Ngoma irarimbanyije aho igeze kuri 65%.
Ni umuhanda w’igitaka utsindagiye wa kirometero 9 uhera mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma ku muhanda ujya i Nasho(Kirehe) ukata mu Kagari ka Kibatsi, ukomeze Nyaruvumu ndetse no mu Murenge wa Kabare wo muri Kayonza.
Uyu muhanda uzatwara amafaranga asaga Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda, uri kubakwa bitewe n’uko wavuye mu byifuzo by’abaturage bifuzaga ko wakorwa ndetse uri no mu mihigo y’Akarere y’umwaka wa 2024-2025.
Uyu muhanda watangiye kubakwa muri Mata 2025 uzamara amezi 12 wubakwa, uzafasha kugeza umusaruro ku isoko no koroshya ubuhahirane.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere n’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque avuga ko wari umuhanda bahize ubushize ariko bawuhiga igice.
Akomeza agira ati “Muri uyu mwaka twahize kuwusoza, ubu rero ugeze kuri 68% imirimo yo kuwubaka niho igeze, ariko ibiremereye nibyo byarangiye urebye harimo ibiraro birimo biragana ku musozo, ku buryo imirimo isigaye yo gushyiramo amaraterite no kuwutsindangira, kubaka amarigori bigeze kure, dufite ikizere cyuko uri burangire vuba.”
Yakanguriye abaturage kuzawufata neza no kuwubyaza umusaruro.
Ati “Bajyaga bagira ibibazo cyane bikomeye byo gukura umusaruro hakujya hariya waheraga kugirango ugere ku masoko bigatuma bahendwa, n’ubu urahanyura ukabona ubuzima bwahindutse; abari kuvugurura amazu yabo, mu by’ukuri uriya muhanda ugiye gutanga igisubizo ku mibereho yabo no mu bukungu.”







