Umushinga wo kubaka inzu 48 zizatuzwamo imiryango izimurwa mu kirwa cya Sharita, biteganyijwe ko uzatwara amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 715 frw azatangwa ku bufatanye bw’Akarere n’abafatanyabikorwa bako, na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi izatanga isakaro ryose rizajya muri izo nzu.
Ibikorwa byo kubaka izo nzu byaratangiye. Abagize urugaga rw’Abikorera[PSF] mu Karere ka Bugesera bagaragaje uruhare rwabo mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage, by’umwihariko gufasha Akarere gushaka igisubizo cya burundu cyo kwimura abaturage bagituje mu kirwa cya Sharita, bakimurirwa mu mu mudugudu wa Kivusha; aho bababa batuye ahantu bagerwaho n’ibikorwaremezo na serivisi nk’abandi baturage.
Mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukwakira, Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buherutse kugirana inama n’Urugaga rw’abikorera (PSF), yari igamije kunoza imikorere n’imikoranire biganisha ku iterambere rirambye ry’Akarere no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Umuyobozi wa PSF mu Karere ka Bugesera, Asiimwe Joana avuga ko bafashe iya mbere mu kwishakamo amafaranga yo gutangiza umushinga wo kubakira abaturage bazimurwa muri Sharita. Ati: “Komite ishinzwe kiriya gikorwa cyo kwimura abaturage bakiri mu kirwa Sharita, ni abikorera; nitwe twagitangije kuko hari amafaranga twishatsemo turayakusanya, turagitangiza ndetse nitwe tukiyoboye dufatanyije n’Akarere.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence, ashima imikoranire myiza y’Akarere n’Urugaga rw’Abikorera muri aka Karere, ashimangira ko ubwo bufatanye buri mu bizamura imibereho myiza y’Abaturage n’ubukungu bw’Igihugu.
Ati: “Leta y’u Rwanda yimakaje umuco wo gushyira imbere uwikorera ariko kandi akaba ari n’inzego zifatanya na Leta muri gahunda zose kuko mpereye ku bipimo bifatika urebye k’ubukungu bw’igihugu cyacu buniyongera cyane, ukareba ku musaruro mbumbe nka DGP ibiwugize bituma tunakomeza gutera imbere byinshi bigirwamo uruhare n’abikorera.”
Biteganyijwe ko hazubakwa inzu 48 zo mu bwoko bw’umudugudu umaze kumenyerwa aho imiryango 2 iba mu nzu imwe bizwi nka 2 in 1, umushinga ukaba urimbanyije kuko ahazubakwa hamaze gusizwa ndetse no gutangira ibikorwa byo kubaka.
Izi nzu zizimurirwamo abaturage zifite ibikoresho by’ibanze birimo intebe, ibitanda n’ibindi bikoresho byo murugo, ndetse imiryango izahabwa n’ibyo kurya by’ibanze mu gihe cy’amezi agera kuri 6 kugira ngo bibafashe mu buryo bwihuse.







