Hashize iminsi isaga mirongo ine mu Mujyi wa Ngoma, mu Murenge wa Kibungo harangwa umwijima uterwa n’amatara menshi yo ku muhanda munini ataka.
Ni umwijima uterwa nuko amatara yari asanzwe abonesha mu muhanda wa kaburimbo mu gice cyo kuva ahazwi nka Rompuwe kugera ku Bitaro bya Kibungo, amenshi yangiritse.
Iyangirika rya yo, ryatangiye kugaragara mu mpera za Werurwe 2020, igihe Abaturarwanda bari bari muri gahunda yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.
Bamwe mu batuye i Kibungo baganiriye na MUHAZIYACU bahuriza ku kugaragaraza ko babangamirwa n’umwijima bakifuza ko aya matara yo ku muhanda ataka yasanwa cyangwa agasimbuzwa.
Umubyeyi witwa Uwineza Angélique wo mu Kagari ka Karenge yagize ati: “Nari maze iminsi ntareba uko mu mujyi wa Kibungo bwira hameze kubera kutava mu rugo, amatara yo ku muhanda ntagicanywa, umuntu ni ukugenda mu mwijima, ni ikibazo pe. Ni uko wenda ku muhanda haba hari inzego z’umutekano hafi ariko ubundi uyu mwijima wateza ibibazo birimo impanuka, ubujura cyangwa ubwambuzi.”
Na ho Nshimiyimana Dieudonne utuye muri Cyasemakamba ati: “Ubuyobozi bukwiye kubikemura kuko kuba amatara ataka birabangamye pe, hari ikizima giteye ubwoba. Agace karimo amatara yaka na yo haka itara rimwe rimwe ni ukuva hariya kwa Mukabirasa umanuka Rompuwe, ariko mu gice cyo gusubiza ku bitaro hose ni umwijima.”
Mapambano Nyiridandi Cyriaque, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yabwiye MUHAZIYACU ko ikibazo cy’amatara yo ku muhanda ataka kiraba cyakemutse mu cyumweru kimwe.
Ati : “Abatekinisiye bamaze gukora inyigo no kureba ibikenewe byose, hakozwe komande y’ibikoresho byose byagiye byangirika n’ibyagiye bishya (gushya). Igikurikiyeho nuko nk’ejo bundi ibikoresho bizaba byahageze, hasigare kubifungamo. Ntabwo bizatinda ku buryo vuba aha twongera kugira umuhanda ucaniye.”
Visimeya Mapambano asobanura ko mu mpamvu zatumye gusana amatara yo ku muhanda ataka mu Mujyi wa Ngoma bitinda gukorwa, harimo n’izatewe n’Icyorezo cya Koronavirusi.
Ati: “Gutinda kose byanatewe nuko hari abatekinisiye bamwe bari barananiwe kuza kubera ko isoko ryo gusana ryabaga i Kigali, byajemo ibibazo kubera gahunda yari iriho ya guma mu rugo, ariko ubu byafashe umurongo ku buryo mu cyumweru gitaha turacana rwose.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bugaragaraza ko Umujyi wa Ngoma utuwe n’abaturage babarirwa mu bihumbi 30.
Mu Mujyi wa Ngoma hari isantere y’ubucuruzi, ni naho haherereye isoko rikuru ry’Akarere ka Ngoma.
Kuva tariki ya 4 Gicurasi 2020 hatangiye kubahirizwa ingomba zo kwirinda Koronavirusi zatangajwe mu byemezo by’inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 30 Mata, muri uyu mujyi mu masaha y’umugoroba hagaragara urujya n’uruza rw’abantu baba bagenda abenshi bataha bavuye mu bikorwa by’ubucuruzi no guhaha, mu masaha ari hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa mbiri; ari na bo ahanini babangamirwa no kugenda ahari umwijima.






