Imibiri mirongo inani n’umunani (88) y’abantu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni yo imaze gukurwa mu Cyuzi cya Ruramira, mu Karere ka Kayonza mu bikorwa bikomeje byo gushakisha abajugunywe muri icyo cyuzi.
Ni muri gahunda y’ibikorwa bikomeje byo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bajugunywe muri Baraje ya Ruramira, byatangiye ku buryo bwimbitse agahana mu mpera z’umwaka wa 2019.
Icyo gihe nibwo Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi-RAB cyari gitangiye gukamya ahahoze Icyuzi cya Ruramira kugira ngo ibikorwa byo gushakisha imibiri no kuyikuramo bishoboke.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza butangaza ko kuva tariki ya 6 Mata, kugeza tariki ya 11 Mata 2020, binyuze mu bikorwa by’umuganda, muri icyo cyuzi hamaze kuboneka no kuvanwamo imibiri 88 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.
Ndindabahizi Didace Umuyobozi w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside –IBUKA mu Karere ka Kayoza yabwiye Muhaziyacu.rw kuri uyu wa Gatandatu habonetse imibiri irindwi.
Yagize ati : “Uyu munsi habonetse imibiri irindwi, ejo hashize ku wa Gatanu twari twabonye imibiri itatu ariko bwo umuganda ntabwo twawukoze neza kubera imvura nyinshi yaguye.”
Ndindabahizi akomeza avuga ko kimwe n’indi minsi yabanje, ahaboneka imibiri hanaboneka ibindi bimenyetso nk’imyambaro y’abishwe, ndetse n’ibikoresho byifashishwaga n’abicanyi byiganjemo ibisongo.
Ati: ”Hari n’ibindi bimenyetso cyane cyane ibisongo ku buryo bigaragara ko hari abantu bari bari ku nkombe bakabuza abo bajugunye mu mazi, kuyavamo.”
Biteganyijwe ko ibikorwa byo gukomeza gushakisha imibiri bikorwa hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi, bizasubukurwa ku cyumweru gitaha.
Ibyo bikorwa nibirangira, imibiri izaba yabonetse izatunganywa neza ishyingurwe mu cyubahiro.
Muri Baraje ya Ruramira amakuru atangwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi agaragaza ko mu gihe cya Jenoside hashobora kuba harajugunywemo y’inzirakarengane z’Abatutsi ziri hagati 2500 na 3000, bo mu bice by’uturere twa Ngoma, Rwamagana na Kayonza bahungaga.
Bitewe nuko Baraje ya Ruramira yahozemo amazi akoreshwa mu kuhira umuceri, kuva mu 1994 habaye imbogamizi zo gukuramo imibiri y’abatutsi bajugunywemo kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Nyuma Leta yemeje ko hashyirwaho uburyo bwo gukamya amazi yo muri iki cyuzi, ari na byo biri gukorwa ubu.
Inkuru twakoze bifitanye isano mwasoma : Kayonza: Uyu munsi habonetse indi mibiri 52 mu Cyuzi cya Ruramira






