Kantarama Athanasie w’imyaka 84 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, utuye mu murenge wa Kiramuruzi, yashyikirijwe inzu ifite agaciro ka 15,500,000 Frw; ashimira cyane Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu.
Ni inzu yashyikirijwe kuri uyu wa 12 Kamena 2026 n’itorero rya ADEPR Gatsibo, ku bufatanye n’abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abari abakristo b’itorero rya ADEPR mu Karere ka Gatsibo. Si inzu gusa Kantarama yashyikirijwe, kuko yahawe n’ibikoresho bikenerwa byo mu nzu birimo ibiryamirwa, intebe zo mu nzu, n’ibyo kurya byose bifite agaciro ka 415,500 Frw.
Kantarama Athanasie ashimira ubutwari bw’Inkotanyi zakuye u Rwanda n’abicwaga mu icuraburindi, none ubu u Rwanda n’Abanyarwanda bakaba baganje mu mahoro. Yashimye kandi itorero rya ADEPR n’abo bafatanyije kuba baramuzirikanye bakamwubakira inzu nziza y’amasaziro.
Aragira ati: “Nashimye Imana yanshigaje kugira ngo mbone ibi byiza, kuko baranyishe ndapfa basiga napfuye, abaje gushyingura basanga nyihumeka baba aribo bampungana, barantunga nongera kubaho, ndashimira cyane Kagame Paul wadukuye mu rwabayanga n’ingabo ze yari ayoboye, ndashimira abarokore n’abo bafatanyije bampaye inzu y’igitangaza y’amasaziro yanjye; ibi byose tubibona kubera ko Ubuyobozi bwiza bukorera abaturage.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline, avuga ko gufasha abarokotse Jenoside batishoboye byongera kubarema umutima ntibumve ko bari bonyine,
Yagize ati: “Inzu twatashye ni inzu yaremewe umukecuru ugeze mu zabukuru kandi utishoboye, ni inzu nziza ifite agaciro nk’uko bigaragara ni ikintu twahaye agaciro kandi bikomeza kurema umutima uyu mukecuru wari uri mu nzu ishaje itari imeze neza, agakomeza kumva ko atari wenyine ahubwo afite abantu bamuri hafi, turashimira itorero rya ADEPR ishami rya Gatsibo ku gikorwa nk’iki bakoze.”
Akomeza agira ati: “Ikindi twavuga ni uko dutangira izi gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’ubuyobozi bw’Akarere hamwe na komite ya IBUKA n’abafatanyabikorwa batandukanye, twasanze imbaraga nyinshi dukwiye kuzishyira mu gusana amazu y’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye ashaje; rero turashimira abafatanyabikorwa ko turi kugenda dufatanya muri iki gikorwa.”
Muri rusange, mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gatsibo, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025–2026, uri kugana ku musozo, akarere kateganyije ko kazaba kamaze kubaka inzu 43 nshya z’abatishoboye no gusana izigera kuri 970.








