MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Imbamutima za Gahunzire wahawe umuganda wo kubakirwa inzu n’urubyiruko

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
23/06/2025
Gahunzire Mariko wo mu Murenge wa Nyamugari

Gahunzire Mariko wo mu Murenge wa Nyamugari

Gahunzire Mariko, umusaza w’imyaka 70 wo mu Murenge wa Nyamugari, avuga ko yakozwe ku mutima no guhabwa umuganda n’urubyiruko rwamutangirije urugendo rwo kubakirwa inzu, nyuma y’imyaka igera kuri ibiri acumbikirwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, kubera ko inzu y’abagamo yari imaze gusaza ku buryo yari afite ubwoba ko yazamugwaho.

Ni umuganda wihariye w’urubyiruko wabaye mu mpera z’iki cyumweru dusoje. Gahunzire Mariko wo mu Kagari ka Nyamugari, Umurenge wa Nyamugari mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU yavuze ko ibyo akorewe n’urubyiruko byamukoze ku mutima yemeza ko mu mboni ze abona ko u Rwanda rufite urubyiruko rwiza kandi rufite urukundo.

Yagize ati: “Uru rubyiruko runyeretse ko rufite urukundo rwo gufasha abaturage batishoboye, biragaragara ko iki Gihugu gifite urukundo, ishyaka nka kimwe mu byarangaga Abanyarwanda. Ibi byose ntabwo byapfuye kwizana gutya niyo mpamvu nshimira umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame we watugejeje kuri ibi byose tumaze kugeraho bitwereka ko inyigisho atanga zagize umumaro.”

Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Kirehe, Uwimana Aurelie avuga ko urubyiruko ari imbaraga zo kubaka Igihugu no kukitangira. Yemeza ko nk’urubyiruko bakwiye gukorera hamwe bakubaka Igihugu birinda gutega amaboko no kuyashyira mu mifuka.

Yagize ati: “Nk’urubyiruko turi imbaraga z’Igihugu zubaka kandi vuba, twishakamo ibisubizo. Nk’ubu twishyize hamwe turi kubakira umuturage utishoboye. Muri uyu muganda, tuba turi buhatangire n’ubutumwa bwo kwirinda kwishora mu busambanyi, ibiyobyabwenge ndetse no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside kandi duhangana nayo.”

Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukandayisenga Janviere, yagize ati: “ Mu kwiye gushyira imbaraga zanyu mu kubaka Igihugu, guhera ku mwana muto wese agomba gukura afite imitekerereze yo kubaka Igihugu nk’uko duhora tubisabwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.”

Yasabye uru rubyiruko rwari twitabiriye umuganda kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba iri hose by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga,

Ati: “Mukwiye kandi kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, kubera ko iracyahari kandi ntabwo ikwiye. Mukwiye kugira uruhare mukuyirwanya. Baba abakiri ku ishuri ndetse n’abasoje kwiga. Ntimuzemerere uwo ari we wese wahangara gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside. Ku mbuga nkoranyambaga naho ziba zihari, mugire uruhare mu kunyomoza abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twamagane uwakongera gucamo Abanyarwanda ibice, ubundi twiyubakire Igihugu cyacu.”

Biteganyijwe ko inzu ya Gahunzire Mariko izuzura mu kwezi kwa Kanama 2025, ikazuzura ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni enye.

Uwimana Aurelie, Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Kirehe

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Urubyiruko rurasabwa gufata iya mbere mu kubaka Igihugu

Kirehe: Urubyiruko rurasabwa gufata iya mbere mu kubaka Igihugu

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU