MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Igihugu ntabwo cyaberaho kureba abantu bacyo bapfa- Perezida Kagame ku mpamvu hari inzoga zaciwe

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
24/08/2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko icyemezo cyo guhagarika no guca ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge kigamije kurinda ubuzima bw’abaturage, ashimangira ko Igihugu kidakwiye kwihanganira ibikorwa bihitana ubuzima bw’abantu.

Yabigarutseho kuri uyu wa 24 Kamena 2026, mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru, ubwo yari abajijwe niba abantu bakoraga ibi binyobwa n’inganda zabikoraga bashobora guhabwa amafaranga y’ibyo batakaje nyuma y’ifungwa ryazo.

Perezida Kagame yavuze ko mbere yo gutekereza ku nyungu z’abakora ibi binyobwa, hakwiye kubanza kurebwa ubuzima bw’abantu byagiye bihitana.

Yagize ati: “Ku binyobwa bidafite ubuziranenge dukwiye kumenya ko byishe abantu kandi benshi, si ukuvuga ngo byishe abantu babiri gusa, ahubwo byishe benshi, 30, 50 hari n’ahapfuye abagera ku 100, kandi mu munsi umwe. Hano wakwibaza ngo ese turashaka inganda n’abazikoramo bari buhitanwe n’ibikorerwa muri izo nganda? Cyangwa abahitanwa n’ibiva muri izo nganda? Ibyo binyobwa byica abantu ntabwo ari ibya hano gusa hari n’ibituruka hanze, bikica abantu.”

Yakomeje avuga ko hari abantu bashobora kutagira ibimenyetso by’indwara ako kanya, ariko ingaruka zikaza kugaragara nyuma y’igihe.

Ati: “Hari ibibica uwo munsi, muri icyo cyumweru, hari n’abo bizica nyuma y’umwaka, bikwica buhoro bikagenda bikwica kugeza igihe umuntu anogoka. Ntabwo ndumva neza umuntu waba abishyigikiye, ngo atekereze abakora mu nganda akuyemo abo zica. Izo nzoga iyo zigenda zica abantu, wavuga ngo urakora iki se? Aho wakwibaza ngo iki Gihugu kiyoborwa gite? Igihugu kireka abantu bagapfa wavuga ngo icyo Gihugu kiyoborwa gite? Inzego zijyaho ni ukureba niba ibyo abantu bakora bitica abantu.”

Perezida Kagame yanenze abayobozi bashobora kugira uruhare mu kureka ibikorwa bishobora guteza ibibazo ku buzima bw’abaturage, anagaruka ku biyobyabwenge byagiye bihabwa amazina atandukanye.

Ati: “Bamwe muri abo bayobozi rero babifitemo uruhare aho bareka ibyo bigakorwa bikajya kwica abantu. Si ibyo gusa hari n’ibiyobyabwenge abantu bise amazina y’igitangaza kandi byica abantu, birica abatoya. Igihugu ntabwo cyaberaho kureba abantu bacyo bapfa. Ubaza yakabaye abaza impamvu abantu bapfa ntabwo yakabaye abaza impamvu byaciwe.”

Mu Rwanda hamaze guhagarikwa inganda zirenga 140 zakoraga ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge.

Muri Kanama 2026, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyafashe ibyemezo byo guhagarika izo nganda, kuvanaho impushya zari zifite no gutegeka ko ibinyobwa byazo bikurwa ku isoko, mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage.

Leta kandi yafashe ingamba zo gukura ku isoko ibinyobwa byakozwe n’izo nganda, gukuraho ibyapa byabyo byamamazaga ndetse no gukumira imwe mu bicuruzwa n’ibikoresho bishobora gukoreshwa mu gukora ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge.

Izi ngamba zashyizweho mu gihe ikibazo cy’ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge cyari kimaze kugaragaza ingaruka ku buzima bw’abaturage, cyane cyane mu rubyiruko.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abaturage 18 bishyize hamwe biyubakira umuhanda wa kaburimbo i Kayonza

Abaturage 18 bishyize hamwe biyubakira umuhanda wa kaburimbo i Kayonza

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU