Abaturage 18 bo mu mudugudu w’Abisunganye mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Mukarange bishyize hamwe biyubakira umuhanda w’aho batuye ufite metero 600.
Mu mujyi wa Kayonza haracyagaragara imihanda y’itaka ikikijwe n’inyubako nziza ndetse hamwe na hamwe mu gihe cy’imvura hari abatinya kujyayo, ibi bigatuma aho aba baturage batuye hataba nyabagerwa ndetse n’ubutaka bwaho n’ibihakorerwa ntibyiyongerere agaciro.
Izi ngorane nizo zatumye abaturage 18 ku ikubitiro bakusanya amafaranga arenga miliyoni 21 bashyira kaburimbo mu mihanda ya karitsiye yabo, nk’uko bisobanurwa n’umwe muri bo wagize iki gitekerezo akakigeza kuri bagenzi be ni Ndayiragije Patrice.
Yagize ati: “Twagize ishyaka kuko twarebaga ahandi hirya no hino hari imihanda banyura ahantu heza, natwe turavuga tuti ko twubatse neza kuki tutashaka uko tugera iwacu dusa neza.”
Uyu muturage yakomeje asobanura ko ari igitekerezo cy’abaturage bakigeza ku buyobozi bw’Akarere bubemerera kubafasha babaha raterite no kubakorera ibiraro bijya mu ngo zabo.
Gatukane Emmanuel ni undi muturage wagize uruhare muri iki gikorwa, avuga buri muturage uzagerwaho n’iyi kaburimbo yitanze uko ashoboye, ndetse byanatumye n’abandi baturage nabo batangira kubabaza inzira baciyemo kugira ngo bishyiriremo kaburimbo.
Yakomeje agira ati: “Dushima ko Akarere kumvise neza igikorwa cyacu karanadufasha, ni ibintu twishimira kandi n’undi wese utari aha iki gikorwa yakigira icye.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bumaze kumva igitekerezo cy’aba baturage bwemeye kubatera inkunga bubaha itaka rya raterite, buzabakorera ibiraro byinjira mu ngo zabo, ndetse ngo n’abandi bazagira igitekerezo nk’iki ahatari imiferege itwara amazi (rigore) bazazubakirwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza w’agateganyo Hategekimana Fred ashima igitekerezo cy’aba baturage, anemeza ko haramutse hari abandi baturage bagaragaye bafite igitekerezo nk’iki ko bazabafasha kugishyira mu bikorwa.








