Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko abakoresha abakozi ntibabishyure uko bikwiye bakwiye gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
Yabigarutseho kuri uyu wa 24 Kamena 2026, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ubwo yabazwaga impamvu abakozi bakorera ibigo byigenga usanga batagira amasezerano y’akazi, n’aho bayafite bakaba bahembwa amafaranga make cyane.
Perezida Kagame yagize ati: “Njya mbibona hano mu mujyi abantu bajya mu muhanda kubera ko batabishyuye ariko ntabwo aribyo, ababishinzwe bakwiye gukurikirana abantu bakoresha abandi ntibabishyure. Bimaze kuba inshuro nyinshi, kandi iyo byabayeho kuki abagakwiye kuba babishyura bakabibajijwe.”
Perezida Kagame kandi yavuze ko ibibazo by’ubukungu n’izamuka ry’ibiciro biri mu bibazo bizahoraho, ariko ko hakomeje gushakwa uburyo bwo kubikemura, harimo no gufasha abaturage bafite ubushobozi buke.
Yagize ati: “Ibyo bibazo birazwi bizanahoraho, hanze ku isoko bijyanye n’ubukungu bw’Igihugu, hari n’ibituruka hanze bitera igihugu dukwiye gushaka uko tubikemura, dukemura bimwe dufasha, usanga Leta itanga nkunganire ku muturage udafite, bakamwunganira bijyanye n’ubushobozi, gifite ubushobozi byakemuka byose. Mu gihugu igiciro cy’ibintu byose, byaba ibyo kurya byarazamutse. Ibyo bibazo birahari ariko abantu batekereza uko byakemuka. Ariko imbaraga zo kubikemura biratangwa rwose. Kandi biba bihari haba mu ngendo, burya tutabaye uko twunganira abantu byaba biri hejuru cyane.”
Ibi Perezida Kagame yabivuze mu gihe ibiciro ku masoko bikomeje kuzamuka aho muri Gicurasi 2026, ibiciro ku masoko mu mijyi yo mu Rwanda byazamutseho 12,9% ugereranyije na Gicurasi 2025, nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR).
Iri zamuka ryagaragaye cyane mu byiciro birimo ibiribwa, ubuvuzi, ingufu n’ubwikorezi. Ibiribwa n’ibinyobwa byazamutseho 6,2%, mu gihe ubuvuzi bwazamutseho 71,6%.
Ku bijyanye n’amazi, amashanyarazi na gaze, ibiciro byiyongereyeho 19,4%, naho ubwikorezi buzamuka ku kigero cya 24,5%.
Ku rwego rw’igihugu, ibiciro muri Gicurasi 2026 byiyongereyeho 12,3%, byose hamwe mu mijyi no mu byaro.






