MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Icyombe cyo mu Kiyaga cya Mugesera kigiye kongera gukora

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
12/09/2021
Nyuma y'igihe kirenga umwaka Icyombe kidakora kuri uyu wa 11 Nzeri cyakorewe igeregeza ryatanze icyizere ko gishobora kongera gukoreshwa mu buhahirane bidatinze

Nyuma y'igihe kirenga umwaka Icyombe kidakora kuri uyu wa 11 Nzeri cyakorewe igeregeza ryatanze icyizere ko gishobora kongera gukoreshwa mu buhahirane bidatinze

Icyombe kinini cyo mu Kiyaga cya Mugesera cyari kimaze hafi imyaka ibiri cyarangiritse ku buryo kitakoreshwaga mu kwambutsa abantu n’ibintu, kigiye kongera kwifashishwa mu buhahirane, cyane cyane buhuza abo mu turere twa Rwamagana na Ngoma, n’abo mu bindi bice by’igihugu.

Icyombe kivugwa ni ubwato bunini bwashyizwe mu Kigaya cya Mugesera mu 1982  bwakoreshwaga mu kwambutsa abantu n’ibintu.

Amakuru  MUHAZIYACU yahawe n’abaturage bo mu Murenge wa Mugesera ni uko kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Nzeri 2021, Abatekinisiye bari bamaze iminsi bakora iki cyombe, bagisuzumye, baracyatsa ndetse bakora igisa n ‘igerageza ryo kugitwaraho abantu n’ibintu; ku buryo bashimishijwe cyane no kongera kukibona gikora.

Uwo mu tugare yagize ati:”Dufite amakuru y’uko bagihaye rwiyemezamirimo, hashyizemo indi moteri, ariko igikuru kidushimishije cyane ni uko cyongera gukora tukoroherwa no kujya twambuka no kwambutsa ibintu hakurya.)

Iki cyombe cyari kigiye kumara imyaka ibiri kidakora, iyo ari kizima ngo gifite ubushobozi gutwara toni 30, ku buryo gipakira abantu n’ibintu birimo n’imodoka, hatabayeho kuzenguruka inzira zo ku butaka ahubwo hakabaho kwambuka mu buryo buhendutse kandi budatinda mu Kiyaga cya Mugesera  kiri hagati y’uturere twa Rwamagana na Ngoma.

Amakuru yizewe MUHAZIYACU ifite kandi ni ay’uko Akarere ka Ngoma kari gutegura umuhango wo kongera gufungura ku mugaragaro ibikorwa byo gutwara abantu n’ibintu mu Kiyaga cya Mugesera hakoreshejwe iki cyombe, niba nta gihindutse mu cyumweru gitaha.

Izindi nkuru zijyanye n’iki cyombe:

  • Ngoma: Uko icyombe gitinda gukoreshwa kirarushaho kwangirika
  • Icyombe cyo mu Kiyaga cya Mugesera gishobora gutezwa cyamunara

Icyombe cyo mu Kiyaga cya Mugesera, cyahagejejwe mu myaka 1982, bikavugwa ko kazanywe nk’impano n’Umupadiri wo ku mugabane w’u Burayi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 iki cyombe cyaranzwe no kwangirika bya hato na hato, Akarere ka Ngoma kagashora amafaranga atari make mu kugisana, kigakora igihe gito kikongera kigapfa.

Icyombe cyo mu Kiyaga cya Mugesera gishobora gutezwa cyamunara
Icyari cyarateye gupfa kw’iki cyombe ahanini yari moteri yangiritse(Ifoto: Manishimwe N)

Nyuma y’igihe kirenga umwaka Icyombe kidakora kuri uyu wa 11 Nzeri cyakorewe igeregeza ryatanze icyizere ko gishobora kongera gukoreshwa mu buhahirane bidatinze

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka NgomaAkarere ka RwamaganaIntara y'IburasirazubaUbwikorezi

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Abakozi b’Akarere n’abaturage batangiye gahunda yo guhingira abarwaye Covid-19

Gatsibo: Abakozi b'Akarere n'abaturage batangiye gahunda yo guhingira abarwaye Covid-19

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU