Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bugaragaza ko uko icyombe cyo mu Kiyaga cya Mugesera gikomeza kumara igihe kidakora, ari ko ukwangirika kwacyo kuba kunini. Gahunda ubu, ni uko kucyegurira abikorera byihutishwa.
Icyombe kivugwa ni ubwato bunini bwakoreshwaga mu kwambutsa abantu n’ibintu mu Kiyaga cya Mugesera, gihuriweho n’uturere twa Ngoma na Rwamagana, ubu hashize umwaka cyarapfuye.
Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena 2020, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Mapambano Nyiridandi Cyriaque yabwiye MUHAZIYACU ko ubu hari kunozwa uburyo icyo cyombe cyava mu maboko y’Akarere kikegurirwa abikorera binyuze muri cyamunara.
Yagize ati: “Kugira ngo umutungo wa Leta ube watezwa cyamunara hari inzira bicamo, hari ibyo twagombaga gusaba muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, uburenganzira, kugira ngo kibe cyagurishwa. Icyo twizeza ni uko bikorwa vuba, kigatezwa cyamunara, ukwezi kwa Karindwi abantu batangira kuba bagikoresha bakiguze.”
Yongeyeho ati: “Kuba kigiparitse hano ubwabyo ntabwo ari byiza, kirangirika, turashaka kwihutisha ku buryo kijya mu maboko y’abikorera; kandi ubona ari byo byatanga umusaruro kurusha uko twe nk’Akarere twagumya tugicunga.”

Visimeya Mapambano avuga ko hari koperative imwe n’abantu ku giti cyabo batangiye kugaragaza ubushake, basaba kukigura, ariko ngo cyamunara ni yo izakemura impaka kikegukanwa n’ abazaba batanze igiciro cyiza.
Amakuru MUHAZIYACU ifite agaragaza icyombe cyo mu Kiyaga cya Mugesera, cyahagejejwe mu myaka 1982, kizanywe n’Umupadiri wo ku mugabane w’u Burayi.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 iki cyombe cyaranzwe no kwangirika bya hato na hato, Akarere kagashora amafaranga mu kugisana, kigakora igihe gito, kikongera kigapfa.
Mu mwaka wa 2014 habayeho umuhango wo kugitaha, Akarere ka Ngoma kamaze gukoresha amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 30 mu kugisana (muri 2012-2013), nyuma yuko cyari kimaze igihe kidakora.
Abatuye mu bice by’uturere twa Rwamagana na Ngoma bagaragaza cyo kwangirika kwa cyo byagize ingaruka nyinshi zirimo guhahirana no kugenderana bigoranye, kuko iyo ari kizima ngo gifite ubushobozi bwo gutwara toni 30 ingunga imwe.
Nyuma yuko cyangiritse, ubu mu kwambuka mu Kiyaga cya Mugesera abaturage bakoresha ubwato buto bita ‘Impanja’, bujyamo abantu bake n’imizigo mike, mu gihe icyombe cyo cyashoboraga no kwikorera n’imodoka ipakiye imizigo.
Icyo Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buhamya cyangiritse cyane kuri icyo cyombe ni moteri ya cyo. Ngo inyingo yakozwe mu mbere ya Mutarama 2020, yagaragaje ko kuyisana [moteri] byonyine bishobora gutwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni munani, na ho kuyisimbuza bigasaba miliyoni zisaga 10 frw.
Nimusoma inkuru igira iti : “Icyombe cyo mu Kiyaga cya Mugesera gishobora gutezwa cyamunara” duherutse gukora muri Mutarama 2020, murasangamo icyo iki cyombe cyari kimariye abaturage n’icyizere Akarere ka Ngoma kari katanze cy’uko kugishyira mu cyamunara byari biteganyijwe gukorwa muri Gashyantare 2020.





