Umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza mu Kagari ka Nyabikiri, mu Murenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsibo, witwa Rukundo Fred ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), arakekwaho ubujura nk’uko byemezwa n’uru rwego.
Kuri uyu wa kane, tariki 4 Kamena nibwo hamenyekanye inkuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mukozi (social), amakuru MUHAZIYACU ikesha abaturage ni uko uyu mukozi ngo abangamiye iterambere ry’akagari kabo.
Basobanura ko ngo hari ibyo abaturage bakusanyije birimo ibigori byari kuzafasha bagenzi babo mu guhangana n’ingaruka za Covid-19, uyu “Social” akaba ngo yaratwaye ibiro 60 akajya kubigurisha mu bandi baturage.
Bavuga ko uyu muyobozi atari yamara umwaka mu Kagari ka Nyabikiri ariko akaba atitwara neza dore ko hari andi makosa yafatiwemo akanayemera imbere y’inama njyanama.
Umwe utashatse gutangaza amazina ye yagize ati: “Twakusanyije ibigori byo kwifashisha mu kugoboka abaturage bacu bari bagizweho ingaruka na Guma mu Rugo kubera iyi coronavirus, ariko twatangajwe n’uko Social yibye ibiro 60 akabigurisha. Yabigurishije undi muturage utuye mu gasantere ko hafi y’akagari, ubwo rero ntabwo twatera imbere kandi
umuyobozi wacu atwiba. Ubu ntacyo abayobozi batubwira gukusanya ngo twemere kuko tubona babyirira.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Umuhoza Marie Michelle, yemeje ko Rukundo ushinzwe iterambere mu Kagari ka Nyabikiri afungiye ku ishami rya RIB riri i Kabarore.
Ati: “Akekwaho ubujura. Bimwe mu byo akurikiranyweho birimo televiziyo y’akagari yari yaraguzwe mu mafaranga y’abaturage yakusanyijwe asaga ibihumbi magana atandatu (600,000Frw).”
Amakuru y’uko iyi televiziyo yibwe yatangiye kumenyekana neza muri Werurwe uyu mwaka, hatangira gukorwa iperereza nk’uko byemezwa na njyanama y’akagari.
RIB kandi yabanje gufata Singoma Augustin ushinzwe urubyiruko na Nyirineza Emerithe ushinzwe isuku ku Kagali ka Nyabikiri.
Iri tabwa muri yombi rije kandi hashize iminsi abaturage bo mu Kagari ka Nyabikiri binubira serivisi mbi bahabwa n’uyu muyobozi, ndetse bavuga ko igihe kinini yabaga atari mu kazi.






