MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ibyo wamenya kuri CAN igiye kuba ku nshuro ya 35

Felix NyabyendaYanditswe na Felix Nyabyenda
11/12/2025

Irushanwa rihuza amakipe y’Ibihugu ku mugabane w’Afurika (CAN) ryatangiye mu 1957, kuri ubu rigiye kuba ku nshuro ya 35 mu isura shya, aho rizitabirwa n’Ibihugu 24 bivuye kuri 16 mu rwego rwo kugira ngo ibihugu byagorwaga no kubona itike nabyo biryitabire.

Iri rushanwa riba bwa mbere hari tariki ya 10 -16/02/1957 rikaba ryaramaze icyumweru ribera mu Mujyi wa Khartoum muri Soudan, aho ryitabiriwe n’amakipe atatu gusa ariyo Soudan yaryakiriye, Egypte na Ethiopie, Afurika y’Epfo yagombaga kuryitabira irikurwamo kubera Apartheid.

Icyo gihe Egypte yararitwaye itsinze ku mukino wa nyuma Ethiopie ibitego 4-0 ndetse rutahizamu wayo witwa Raafat Attia aba umukinnyi watsinze igitego cya mbere cy’iri rushanwa.

Iri rushanwa ryari risanzwe riba mu mwaka utari igiharwe ariko muri 2012 ntiryabaye ryimuriwe 2013 mu mwaka w’igiharwe kugira ngo ritabangamira igikombe cy’Isi, kuko cyo kiba nyuma y’imyaka ine kandi itari igiharwe.

Iri rushanwa kandi ryagombaga kuba mu mpeshyi y’uyu mwaka aho kuba muri Mutarama mu rwego rwo kutabangamira amakipe yo ku mugabane w’Uburayi afite abakinnyi b’abanyafurika, ariko nanone ntiryabaye kubera Igikombe cy’Isi cy’Amakipe (clubs).

Nk’uko urubuga rw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF (Cafonline) twifashijije dutegura iyi nkuru rubivuga, iri rushanwa rizatangira tariki ya 21/12/2025 rigeze tariki ya 18/01/2026/rizabera mu Gihugu cya Morocoo mu mijyi itanu ndetse na sitade 9.

Morocoo igiye kuryakira nyuma y’uko ryambuwe Guineé kubera kubura sitade ziri ku rwego.

Ni irushanwa rigabanyije mu matsinda atandatu mu buryo bukurikira:

Itsinda rya mbere: Morocco, Mali, Zambia na Comoros

Itsinda rya 2: Angola, Egypt, South Africa, na Zimbabwe

Itsinda rya 3: Nigeria, Tanzania, Tunisia na Uganda

Itsinda rya 4: Benin, Botswana, DRC na Senegal

Itsinda rya 5: Algeria, Burkina Faso, Equatorial Guinea na Sudan

Itsinda rya 6: Cameroon, Gabon, Ivory Coast na Mozambique

Sitade zizakinirwaho iyi mikino ni izi zikurikira:
• Adrar Stadium iri mu Mujyi wa Agadir ikaba yakira abantu 45 480

• Fez Stadium iri mu Mujyi wa Fez yakira abantu 45 000

• Mohammed V Stadium iri mu Mujyi wa Casablanca yakira abantu 45 000

• Marrakesh Stadium iri mu Mujyi wa Marrakesh yakira abantu 45 240

• Prince Moulay Abdellah Stadium iri mu Murwa Mukuru Rabat yakira abantu 680700

• Moulay Hassan Stadium iri mu Murwa Mukuru Rabat yakira abantu 22 000

• Prince Moulay Abdellah Olympic Annex Stadium iri mu Murwa Mukuru Rabat yakira abantu 21 000

• Al Barid Stadium nayo iri mu Murwa Mukuru Rabat ikaba yakira abantu 18 000

• Ibn Batouta Stadium iri mu Mujyi wa Tangier ikaba yakira abantu 75 000

Umukino ufungura iri rushanwa uzahuza Morocco yaryakiriye n’ibirwa bya Comoros, hazaba ari tariki ya 21/12/2025 Saa Tatu z’ijoro za Kigali. Uyu mukino uzabera kuri Sitade Prince Moulay Abdellah mu Mujyi wa Rabat.

CAN iheruka yatwawe na Ivory Coast yanayakiriye itsinze Nigeria ibitego 2-1.

Ubu ikipe ihabwa amahirwe yo kwegugukana CAN ni Morocco yanayakiriye kubera abakinnyi ifite no kuba yarageze muri ½ cy’Igikombe cy’Isi 2022.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Felix Nyabyenda

Felix Nyabyenda

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Abamotari n’Abanyonzi basabwe kugira uruhare mu kurinda impanuka

Bugesera: Abamotari n’Abanyonzi basabwe kugira uruhare mu kurinda impanuka

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU