Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yahujwe akaba azabera rimwe hari ibintu byinshi bishya bizayagaragaramo, birimo impapuro z’itora ebyiri z’amabara atandukanye, ibyumba by’itora byiyongereye, aho ibiro by’itora bizagera no mu bitaro byose kugira ngo abarwayi n’abarwaza bashobore gutora.
MUHAZIYACU yabegeranyirije bimwe byibazwa muri aya matora akomatanyije azaba taliki 14 Nyakanga ku banyarwanda bari hanze y’Igihugu na tariki 15 Nyakanga 2024 kubari mu Rwanda; naho tariki 16 Nyakanga hazatorwa abadepite 24 b’abagore, abadepite babiri bahagarariye urubyiruko n’umudepite umwe uhagarariye abantu bafite ubumuga.
Komisiyo y’Igihugu y’amatora-NEC itangaza ko muri aya matora hazifashishwamo amabara ya kaki n’umukara ku mpapuro z’itora. NEC ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X ivuga ko mu matora ya Perezida hazakoreshwa urupapuro rw’ibara ry’Umweru naho mu gutora abadepite hakoreshwe urupapuro rwa Kaki.
Izi mpinduka zije ziyongera ku kuba aya amatora yarahurijwe hamwe kandi akazabera umunsi umwe mu cyumba kimwe cy’itora.
Uko inzira y’itora izaba iteye
Biteganyijwe ko uzatora azagera ahateganyirijwe gutorerwa yakirwe n’umuhuzabikorwa w’icyumba cy’itora, arebe ko ugiye gutora yujuje ibisabwa birimo indangamuntu. Icyiciro cya 2, ni ukugenzura ko uje gutora ari kuri lisiti y’itora, nibasanga abyujuje ahabwe urupapuro rw’umweru rwo gutoreraho Perezida wa Repubulika.
Nyuma yo guhabwa urwo rupapuro azajya ahiherereye hateganyijwe atore ateye igikumwe cyangwa avivuye akoresheje ikaramu.
Nasoza azajya asohoka mu bwihugiko ajye gushyira urwo rupapuro yatoreyeho mu gasanduku gafite umufuniko w’umweru kagenewe gushyirwamo impapuro zatoreweho Perezida wa Repubulika.
Umuntu umaze gutora Perezida kandi, arongera agahabwa urupapuro rufite ibara rya kaki rugenewe gutoreraho abadepite, yinjire mu bwihugiko bwa kabiri atore Abadepite akoresheje gutera igikumwe cyangwa kuvivura akoresheje ikaramu.
Nyuma yo gutora, uwatoye azasohoka mu bwihugiko ajyane urupapuro yatoreyeho Abadepite mu gasanduku gafite umufuniko w’umukara, gashyirwamo impapuro zatoreweho Abadepite.
Nyuma yo gutora Perezida n’Abadepite, uwatoye azashyirirwaho wino yabugenewe ku rutoki, igaragaza ko yatoye, ahasigaye asohoke mu cyumba cy’itora.
Abakandida bahatanye ku mwanya wa Perezida, harimo Paul Kagame Chairman w’umuryango RPF Inkotanyi, Dr.Frank Habineza w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije Democratic Green Party na Mpayimana Phillipe umukandida wigenga.
Komisiyo y’Igihugu y’amatora-NEC igaragaza ko abemerewe gutora mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite bose hamwe ari 9,071,157,abazatorera hanze y’Igihugu [Diyasipora] ni 77,138.
Ibiro by’itora 2591 ni byo bizakoreshwa mu Rwanda no mu mahanga.
Tariki 16 Nyakanga 2024, hazakorwa amatora y’abadepite bahagarariye ibyiciro byihariye, birimo Abadepite 24 b’abagore buzuza 30% batorerwa mu ntara mu buryo bukurikira, Iburasirazuba ni abadepite 6,Iburengerazuba 6,Amajyepfo 6,Amajyaruguru hatorwe Abadepite 4 naho Umujyi wa Kigali wo hatorwe Abadepite 2.
Amatora aziguye y’abadepite babiri bahagarariye urubyiruko ateganyijwe tariki 16 Nyakanga, azabera ku rwego rw’Igihugu, naho amatora y’umudepite uhagarariye abantu bafite ubumuga abere ku rwego rw’akarere ahazagenwa na Komisiyo.
Ikindi wamenya ni uko kugira ngo umukandida wigenga yemererwe kujya mu mutwe w’abadepite agomba kugira nibura 5% kuzamura by’amajwi y’abatoye bose.
Ikindi kidasanzwe muri aya matora ni uko nta karita y’itora izakenerwa, icyangombwa uzajya gutora azitwaza ni indangamuntu ye gusa.
Amatora ya Perezida yaherukaga tariki 3 na 4 Kanama 2017 mu gihe ay’abadepite aheruka yabaye tariki 2 na 3 Nzeri 2018.
Ni ku nshuro ya kane mu Rwanda hagiye kuba amatora ya Perezida kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa mu 1994. Amatora ya mbere ya Perezida yabaye muri 2003, akurikirwa n’ayabaye 2010, mu gihe aheruka yabaye 2017.






