Kuva hashyirwaho Itegeko ngenga No 29/2005 ryo ku wa 31/12/ 2005 rigena inzego z’imitegekere y’Igihugu, Intara y’Iburasirazuba yihariye kuba ariyo yonyine imaze kuyoborwa na ba Guverineri benshi kurusha izindi ntara uko ari enye, aho abamaze kuyiyobora ari 8 bakaba abahanga mu byiciro bitandukanye harimo na ba dogiteri babiri.
Iyi ntara nini mu Gihugu ikaba inatuwe n’abaturage benshi kurusha izindi, yagiyeho hakurikijwe Itegeko No 01/2006 ryo kuwa 24/01/2006 rikaba ryarahinduwe n’Itegeko No 14/2013 ryo ku wa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere y’intara.
Mbere y’uko hashyirwaho iri tegeko u Rwanda rwari rugizwe na Perefegitura 12 iri arizo: Kigali ville, Kigali rural (Kigali Ngali), Kibungo, Umutara, Byumba, Ruhengeli, Gisenyi,Kibuye, Cyangugu, Gikongoro, Butare na Gitarama.Intara y’Iburasirazuba igizwe n’ibice by’izahoze ari perefegitura za Kibungo, Umutara n’uduce duto twa Byumba na Kigali Ngali.
Uretse kuba Intara y’Iburasirazuba ariyo imaze kuyoborwa n’abayobozi benshi (ba guverineri) kurusha izindi ntara bakaba ari umunani, izindi ziyigwa mu ntege n’Intara y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru zimaze kuyoborwa na ba guverineri batandatu.
Urutonde rwa ba guverineri bamaze kuyobora Intara y’Iburasirazuba kuva 2006 kugeza ubu:
1. MutsindashyakaTheoneste
MutsindashyakaTheoneste niwe wabaye Guverineri wa mbere w’Intara y’Iburasirazuba kuva muri Mutarama 2006 kugera muri Gashyantare 2008 ni umuhanga mu mibare, mu gihe cye nka Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yaranzwe no gufata ibyemezo bikarishye biganisha ku guteza imbere iyi ntara cyane, aho yibukirwa cyane mu bijyanye n’imyubakire. Icyo gihe yari avuye kuyobora Umujyi wa Kigali nka Meya.

2. Dr Kabaija Ephraim yayoboye Intara y’Iburasirazuba kuva muri Gashyantare 2008 kugera muri Gashyantare 2011, afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu bukungu bushingiye ku buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Kansas muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

3. Dr Aisa Kirabo Kacyira, yayoboye Intara y’Iburasirazuba kuva muri Gashyantare 2011 kugera mu Ugushyingo 2011, niwe wayoboye igihe gito mu ba guverineri bayoboye iyi ntara. Yari afite impamyabumenyi y’Ikirenga mu bijyanye n’ubuvuzi bw’amatungo yakuye muri Kaminuza ya James Cook yo muri Australia.
Dr. Aisa Kirabo yitabye Imana muri uyu mwaka tariki 12 Kanama 2025.

4. Uwamariya Odette yayoboye Intara y’Iburasirazuba kuva mu Ugushyingo 2011 kugera mu Ukwakira 2016. Niwe wamaze igihe kinini ayobora iyi ntara mu bayiyoboye akaba azwiho kuba yarangaga akarengane ku baturage.

5. Kazaire Judith yayoboye Intara y’Iburasirazuba kuva mu Ukwakira 2016 kugera muri Kanama 2017, uyu mudamu afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu mu mategeko y’ubucuruzi yakuye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

6. Mufulukye Fred we yayoboye Intara y’Iburasirazuba, kuva muri Kanama 2017 kugera muri Werurwe 2021, ku buyobozi bwe yibanze ku kuvugura amasanteri y’ubucuruzi abaturage basabwa gutera indabo imbere y’inzu zabo.

7. CG (Rtd) Gasana K.Emmanuel yayoboye Intara y’Iburasirazuba kuva muri Werurwe 2021 kugera mu Ukwakira 2023. Uyu mugabo wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu azwiho kuba yarashyize ku murongo iyi ntara ndetse akaba yarakundaga ibintu biciye mu mucyo.

8. Rubingisa Pudence ayobora Intara y’Iburasirazuba kuva mu Ukuboza 2023 kugera uyu munsi, akaba yaragizwe Guverineri w’iyi ntara avuye kuba Meya w’Umujyi wa Kigali.

Intara y’Iburasirazuba ituwe n’abaturage 3,563,145 bangana na 26.9% by’abaturage b’u Rwanda ikaba ariyo ntara ituwe n’abaturage benshi.
Iyi ntara kandi ifite ubuso bwa kirometerokare 9,813, ikaba igizwe n’Uturere turindwi, Imirenge 95, Utugari 503 n’Imidugudu 3,793.






