Ubushakashatsi bwakozwe n’Inteko y’Umuco muri uyu mwaka wa 2025 bugaragaza ko Intara y’Iburasirazuba iza imbere mu kugira abaturage bafite umuco wo gusoma ibitabo kuri 79.7%. Ni mu gihe mu Gihugu hose abaturage basoma kuri 68.2%, bivuze ko 31.8% badasoma.
Iyi mibare yatangajwe n’Inteko y’Umuco, ikubiye mu bushakashatsi “Isuzumabipimo ku murage ndangagaciro w’u Rwanda 2025” aho abakozi b’Inteko y’Umuco bazengurutse uturere twose tw’Igihugu babaza abantu mu byiciro bitandukanye kuva ku bafite imyaka 15 kuzamura.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko Intara y’Iburasirazuba iza imbere kuri 79.7%, Intara y’Amajyaruguru igakurikira kuri 76.7%, Umujyi wa Kigali kuri 68.2%, Intara y’Amajyepfo kuri 66.5%, Intara y’Iburengerazuba kuri 56.6%. Ibi birerekana ko Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba ziri munsi y’ijanisha ryo ku rwego rw’Igihugu rya 68.2%.
Impamvu Intara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali baza muri batatu ba mbere mu kugira abaturage benshi bafite umuco wo gusoma, wabihuza n’Ibarura Rusange rya 5 ry’Abaturage n’Imiturire mu Rwanda ryo muri 2022 ryagaragaje ko abaturage bazi indimi z’ Icyongereza n’Ikinyarwanda Umujyi wa Kigali ufite abangana na 21.6% ni mu gihe Intara y’Iburasirazuba bangana na 13.8%.
Ibitabo bisomwa cyane ni ibivuga ku bukungu, siyansi,imiyoborere, iterambere n’ubuzima kuri 32%, iby’iyobokamana biri kuri 24%, iby’amateka kuri 22%, ubuvunganzo kuri 16% n’ibinyamakuru biri kuri 6%.
Ni mu gihe abantu bafite hagati y’imyaka 15-25 aribo basoma cyane kuri 77.2%, 26-35 bari kuri 69.2%, 36-50 bari kuri 64% naho guhera ku myaka 50 kuzamura basoma kuri 57.6%.
Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco butangaza ko bushingiye ku ikusanyamakuru bwakoze hirya no hino mu Gihugu, bwasanze ababyeyi badatoza abakiri bato umuco wo gusoma aho 69.6% gusa aribo babibatoza, ni mu gihe 30.4% batabibatoza bityo hakaba hacyenewe ubukangurambaga.
Mu byifuzo abaturage batanze, 48.1% bagaragaje ko hakorwa ubukangurambaga bufatika, 34.3% bifuza kwegerezwa ibitabo koranabuhanga, 9.3% bifuza ko hashyirwaho amarushanwa yo gusoma no kwandika, ni mu gihe 5.6% basabye ko ababyeyi bakwigishwa gusoma no kwandika.
Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco bugaragaza ko umuco wo gusoma ukiri hasi aho abasoma mu cyaro bari kuri 67.6%, mu mujyi bagasoma kuri 68.3% bityo hakaba hacyenewe gufata ingamba zirimo kugenzura imikorere y’amasomero hirya no hino mu Turere no gukomeza kwegeza amasomero aho ataragera.






