Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yasabye abanyarwamagana kudata umuco bitwaje ko hari zimwe mu nsengero zifunze.
Kuri uyu wa 26 Ukuboza ku musigiti waTaqwa (Takuwa) uri mu Murenge wa Kigabiro hashojwe amarushanwa yo ku rwego rw’akarere y’idini ya Islam yo gusoma mu mutwe no gusobanukirwa igitabo cya Korowani, ni umuhango wanitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab.
Mu butumwa yageneye abayislamu n’abanyarwamagana muri rusange yabasabye kudata umuco bitwaje ko hari zimwe mu nsengero zifunze
Yagize ati: “Kuba insengero, amakanisa n’imisigigiti hari ibifunze si impamvu yo guta umuco no kudasenga, Bibiliya niyo ivuga ngo imibiri yacu ni insengero z’Uwiteka, ni ukuvuga ngo n’aho waba uri hose wagombye kuba urimo urasenga”
Meya Mbonyumuvunyi yakomeje yibutsa abaturage ko kurangwa n’imico myiza bijyana no gusenga, kandi aho umuntu ari hose yahasengera ndetse bakarushaho kwimakaza imico myiza no gufashanya.
Umwe mu babyeyi bafite abana biga ku musigiti wa Taqwa yemeza ko nubwo hari imisigiti ifunze ariko amashuri y’abana yo afunguye.
Uwiragiye Hilali yakomeje asaba ababyeyi b’abayislam kujyana abana babo mu mashuri ya Korowani kuko abafasha kurushaho kugira imico myiza.
Yakomeje agira ati: “Ku mwana muto kwiga korowani bituma afunguka mu mutwe kuko bisaba kuyifata mu mutwe, icya kabiri abana biga korowani usanga ari intangarugero ntiwababona mu bishuko cyangwa se mu ngeso mbi.”
Bamwe mu bana bitabiriye aya marushanwa ni Igihozo Shakila yiga ku ishuri rya Sibagire (Umusigiti waho urafunze) muri aya marushanwa yahize abandi mu kiciro cya 5 (yafashe mu mutwe icyo bita amajuzu atanu ni ukuvuga impapuro 50 zo mu gitabo cya korowani) yemeza ko kwiga korowani bituma atagira ibindi ahugiramo.
Yagize ati: “Kwiga korowani bindinda kwishora mu ngeso mbi, binduhura mu mutwe, aho natangiriye kwiga nasobanukiwe idini ryanjye uko nabana n’abandi, ikinyabapfura nkwiye guha ababyeyi, abanduta abo tungana n’abo nduta ku bantu bose yaba abayislamu n’abatari bo”
Muri aya marushanwa bigishijwe uburere mboneragihugu
Ni ku nshuro ya Gatatu hateguwe amarushanwa yo gusoma korowani mu mutwe mu Karere ka Rwamagana, aho abanyeshuri bari hagati y’imyaka 9 na 15 bari bamaze iminsi itatu bari mu mwiherero barushanwa banigishwa ibijyanye n’uburere mboneragihugu.
Sheikh Ndabakuranye Saidi ni umuyobozi (Imam) w’abayislamu mu Ntara y’Iburasirazuba yemeza ko iki gikorwa cyari kigamije gutegura umwana w’umuyislamu mwiza n’umunyarwanda mwiza bashingiye ku nyigisho za kislamu zibasaba kugira imico myiza no kugira imibanire myiza n’abandi bantu, banatozwa indangagaciro zirimo gukunda Igihugu, ubwitange, ubupfura no gusigasira ibyiza byagezweho n’Igihugu bakamenya ko bakwiye kubirinda.
Umwe mu bateguye aya marushanwa ni Sheikh Nkurunziza Hassan ashinzwe amashuri ya Korowani mu Karere ka Rwamagana, yagize ati: “Intego y’aya marushanwa ni ugukomeza kwiga korowani, kuko umwana wize korowani aba afite indangagaciro za kinyarwanda, ari umwana wubaha kandi akaba n’umuhanga mu mashuri asanzwe.”
Aya marushanwa ya Korowani yatangiye ku ya 23 Ukuboza, mu ijonjora ry’ibanze yari yitabiriwe n’abana 390, nyuma abaje kwitabira amarushanwa ya nyuma bari 99 barimo abakobwa 57 n’abahungu 42.
Aya marushanwa kandi yajyanye n’igikorwa cyo guha umuturage utishoboye isakaro (amabati 23) ndetse hari n’abaturage 280 bahawe mituweli.














