Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje mu buryo bwa burundu Abadepite 24 b’abagore bazajya mu Nteko Ishinga Amategeko barimo batandatu bazahagararira Intara y’Iburasirazuba.
Abadepite batandatu bazahagararira Intara y’Iburasirazuba mu Nteko Ishinga Amategeko barangajwe imbere na Kazarwa Gertrude watowe n’abagize Inteko itora 19 760 bangana na 62,06%, agakurikirwa na Mushimiyimana Lydia watowe n’abagize inteko itora 19 625 bangana na 61,64%.
Kanyandekwe Christine yatowe n’abagore 18 724 bangana na 58,81%, naho Mukamana Alphonsine atorwa n’abagore 18 391 bangana na 57,76%.Uwingabe Solange atorwa n’abagore 18 367 bahwanye na 57,69%, ni mu gihe Mukarugwiza Judith yatowe n’abagore 17 630 bangana na 53,37%.
Uretse Abadepite batandatu b’abagore bazahagararira Intara y’Iburasirazuba mu Nteko Ishinga Amategeko, hari batandatu bazahagararira Intara y’Iburengerazuba, batandatu b’iy’Amajyepfo, bane b’iy’Amajyaruguru na babiri bazahagararira Umujyi wa Kigali bose hamwe bakaba 24 bagize 30% y’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko.
Mu bindi byiciro byihariye, icyiciro cy’urubyiruko kizahagararirwa na Umuhoza Gashumba Vanessa wagize amajwi 188 angana na 73,72% ndetse na Icyitegetse Venuste wagize amajwi 159 angana na 62,35%. Ni mu gihe icyiciro cy’abantu bafite ubumuga kizahagararirwa na Mbabazi Olivia wagize amajwi 375 ahwanye na 59,90%.
Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko Inteko Ishinga Amategeko igirwa n’Abadepite 80 barimo 53 batorwa binyuze mu mitwe ya politiki cyangwa abakandida biyamamaza ku giti cyabo, Abadepite 24 bahagararira abagore, babiri bahagararira urubyiruko n’umudepite umwe uhagararira abantu bafite ubumuga.







