MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Iburasirazuba: Abanyamakuru bari gusobanurirwa byimbitse gahunda ya “Gira Wigire”

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
06/05/2024

Mu Karere ka Rwamagana abanyamakuru n’abakozi b’uturere bashinzwe itumanaho n’itangazamakuru mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba bari kwerekwa uko gahunda ya “Gira Wigire” yo gufasha abaturage kwikura mu bukene igomba gukorwa kandi igashyirwa mu bikorwa.

Ni amahugurwa y’iminsi ibiri ari kubera i Rwamagana yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gicurasi 2024.

Biteganyijwe ko hari abajyanama b’imibereho myiza n’iterambere basaga ibihumbi 14 mu Gihugu hose bazongererwa ubumenyi bagafatanya n’abajyanama b’ubuzima mu gufasha abaturage kwikura mu bukene,

Iyi gahunda ikaba igomba kujya ikorwa mu myaka ibiri umuryango uri mu bukene ugafashwa kwivana mu bukene, hari iby’ingenzi muri gahunda yo gufasha abaturage kwivana mu bukene hashingiwe ku makuru anoze afasha umuturage kwigira, kunoza imikoranire hagati ya leta n’abafatanyabikorwa bayo, gushingira ku mahirwe ahari atanga akazi haba muri leta cyangwa mu bafatanyabikorwa no gukurikirana intambwe n’imbogamizi izi ngo zihura nazo mu kwikura mu bukene, iyi miryango izajya ihabwa undi mwaka umwe wo kuyiherekeza kugira ngo hirindwe ko yasubira mu bukene.

Umutoni Jeanne, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, yasabye abanyamakuru gukomeza gufatanya n’ubuyobozi kwerekana zimwe mu mbogamizi zikigaragara mu gufasha abaturage kwikura mu bukene,

Yakomeje agira ati: “Gahunda yacu ni tujyanemo tugumanemo, namwe rero mudufashe guhugura abaturage bacu ko bakwiye kugira uruhare mu kwikura mu bukene.”

Rwahama Jean Claude, Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu kigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) yasobanuye ko iyi gahunda ya Gira Wigire ije gufasha abaturage kwikura mu bukene,

Yagize ati: “Umuntu ku gite cye niwe ufata iya mbere mu kwikura mu bukene hashingiwe ku ngamba zashyizweho na Leta zifasha buri muntu kugira intambwe atera ava mu bukene.”

Gahunda zo kurwanya ubukene zagiye zikurikirana

Gahunza zo kurwanya no guhashya ubukene zatangiye mu mwaka wa 2000, muri uyu mwaka abaturage bagera kuri 60% bari munsi y’umurongo w’ubukene, abaturage bari mu bukene bukabije bari 40%.

Mu mwaka wa 2006 hagiyeho ingamba zifashaga kugabanya ubukana bw’ubukene bukabije muri uyu mwaka ubukene bwari bumaze kugabanyukaho 3%.

Hagahati y’umwaka wa 2006 na 2011 hagiyeho gahunda ya EDPRS abaturage bari mu bukene bagabanyutseho 24%, naho 2011 na 2114 mu bushakashatsi ku mibireho y’abaturage bwagaragaje ko ubukene bwari bugeze kuri 39% naho mu mwaka wa 2024 ubukene bugeze ku kigero cya 17%.

Bisobanurwa ko urugo rwivanye mu bukene, mu gihe urugo rwari rukennye rwongereye umusaruro ukarufasha kubona ibirutunga ku buryo buhoraho no kwigira byatuma rudasubira munsi y’umurongo w’ubukene.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
IBUKA yagaragaje ko Urwibutso rwa Rukumberi rukwiye kwagurwa

IBUKA yagaragaje ko Urwibutso rwa Rukumberi rukwiye kwagurwa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU