Umuyobozi mu muryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda-IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Kabandana Callixte yagaragaje ko urwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi, mu Karere ka Ngoma rukwiye kwagurwa ndetse hagasigasirwa n’amateka yabereye i Rukumberi.
Ibi yabigarutseho ubwo uyu murenge wibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku ya 5 Gicurasi 2024.
I Rukumberi, hari mu hantu hagize amateka yihariye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ni hamwe muho Jenoside yakoranywe ubukana bukabije.
Urwibutso rwa Jenoside rwo ku rwego rw’Akarere ka Ngoma ruherereye muri uyu murenge rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 42.
Umuyobozi mu muryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda-IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Kabandana Callixte, yasabye ko hatekerezwa uburyo bwo kwagura urwibutso rwa Rukumberi.
Yagize ati: “Imyaka 30 irashize amajwi menshi yavugiye aha ngaha n’icyo kintu yasabaga cyane, nagira ngo rwose ntibifatwe nko gusaba cyangwa guhatiriza, hari igihe umwana mu rugo asaba umubyeyi ikintu, yarangiza akanongeraho impamvu agisabye, umubyeyi yakimuha ariko iyo umwana asobanuye neza impamvu yacyo niba haricyo yagombaga kumuha nko ku wa Gatanu, umubyeyi ashobora ku kimuha ku wa Mbere.”
Yakomeje agira ati: “Izi sanduku zirimo imibiri y’abacu tugiye gushyingura nizo za nyuma, turaza kujya mu rwibutso murahabona nta hantu na hamwe washobora kongera kubona aho bashyira isanduku nimwe, imva iruzuye kandi turacyashyingura. Rero nta handi hantu ubu ngubu hahari ho gushyira isanduka n’imwe; nacyo ni ikintu cyo gutekerezaho.”
Kabandana yanasabye ko hitabwa cyane k’uko amateka ya Rukumberi yasigasirwa kugira ngo abana bavuka ubu bayamenye.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yagize ati “Turateganya kuri uru rwibutso rwa Rukumberi kongeraho ibindi byiciro birimo inzu y’amateka, ariko muri ino minsi ya vuba cyane turatangira kubaka uruzitiro kugira ngo turusheho kuhabungabunga; no kubaka amacumbi ameze neza y’abarokotse Jenoside kuko yubatswe hambere amwe muriyo amaze gusaza.”
Minisitiri w’ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yijeje Umuyobozi muri IBUKA ko ibyo basaba bigiye gukorwa kandi ko bimwe bizatangira vuba bishoboka.
Yagize ati: “Ndamwizeza ko tugomba gukomeza gufatanya gusigasira ubuzima cyane cyane ku barokotse Jenoside, ibyo mwasabye nahoze mbiganira n’umuyobozi w’Intara ndetse n’umuyobozi w’Akarere y’uko bigomba gukorwa kandi biri muri gahunda yaba gusana no kwagura uru rwibutso; ndetse no gukomeza gusigasira amateka kugira ngo abana bacu bazayigireho.”
Umurenge wa Rukumberi wahoze ari muri Komine Sake mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi, ni ahantu hiciwe abatutsi barenga ibihumbi 40 kandi bicwa mu gihe gito.








