Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ibyavuye mu isuzuma riherutse gukorwa hashingiwe ku bipimo bitandukanye byerekanye ko abana bo mu Ntara y’Iburasirazuba biga kugeza mu kiciro cyo mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza abazi gusoma Icyongereza uko bikwiye ari 4,19%, naho abazi kubara ni 47,50%.
Byatangajwe kuri uyu 18 Nzeri mu Karere ka Rwamagana ahabereye amahugurwa y’umunsi umwe yahuriwemo n’Abayobozi b’ibigo by’amashuri bo mu ntara y’Iburasirazuba yari agamije kubongerera ubumenyi mu miyoborere y’ibigo by’amashuri mu buryo bwa kinyamwuga no kubafasha kugira imyumvire n’imigirire ikwiriye no kubafasha kugira uruhare rufatika bakaba n’umusemburo mu burezi bufite ireme kandi bwubakiye ku ndangagaciro.
Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri bo mu ntara y’Iburasirazuba gukorana imbaraga kugira ngo bahuze imikorere yabo n’ibiva mu burezi n’aho igihugu kigeze mu zindi nzego aho Intara y’Iburasirazuba ifite umubare munini w’abana batazi gusoma Icyongereza ndetse n’abatazi kubara
Ubwo Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya yatangaga ikiganiro yagarutse kuri iki kibaza, ati: “U Rwanda rufite aho rumaze kugera, u Rwanda rufite ibyo rumaze kubaka, rufite ibikorwa byinshi rumaze kugeraho, uburezi buriya nitwe dusigaye tutarasa n’u Rwanda murumva ukuntu biteye isoni?”

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri mu ntara y’Iburasirazuba bemeza ko nyuma yo kugaragarizwa ibi bibazo biyemeje guhindura imikorere.
Niyigena Hilary ni umuyobozi w’ikigo cy’ishuri mu karere ka Nyagatare yagize ati: “Tugiye kurushaho gukorera ku mihigo tugiye kubigira intego zacu, tuzakurikirana imyigishirize aho tuzajya dukirikirana ubwitabire bw’abarimu umunsi ku wundi tunareba ko bajya ku mashuri bateguye neza amasomo bagiye gutanga.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel nawe yemeza ko hakenewe uruhare rw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kugira ngo ibibazo bigaragara mu burezi muri iyi ntara birangire burundu.
Ku rwego rw’Igihugu iri suzuma ryakozwe na Ministeri y’uburezi rigaragaza ko abana biga kugeza mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza abazi gusoma icyongereza ari 35,46% ku bana bakoreweho iri suzuma, naho abazi kubara bo ni 60,54%.










