Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi _MINEMA itangaza ko abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye kuba bafite ubumenyi bwisumbuye mu guhangana n’ibiza kuko imicungire yabyo ikorerwa ku rwego rw’akarere n’umurenge, aho bisaba ko hakorwa imyitozo ngiro yo guhangana n’ibiza.
Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga uhoraho muri MINEMA Philippe Habinshuti, Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nzeri 2022 ubwo yasuraga amatsinda atatu yakoraga imyitozo ngiro yo kurebera hamwe ubushobozi buhari mu gutabara abahura n’ibiza bishobora kwibasira Akarere ka Bugesera.
Agaruka ku myitozo ngiro yo gukumira ibiza yakozwe mu mahugurwa yo kurwanya ibiza mu Karere ka Bugesera, Habinshuti yavuze ko ari imyitozo myiza ifite akamaro mu nzego z’ibanze mu bihe by’ibiza,
Yakomeje agira ati:”Iyi ni imyitozo yarisanzwe ikorwa, ariko cyane cyane yakorerwaga ku rwego rw’igihugu, ariko igishyashya kirimo ni uko uturere turigushyiramo imbaraga imyitozo nk’iyi igakorwa kubera ko imicungire y’ibiza y’ibanze ikorerwa ku rwego rw’Akarere, ikorerwa ku rwego rw’Umurenge; kuko bakwiye kugira bwa bumenyi bw’ibanze kubera ko babandi bose baza babunganira. Iki rero ni ikintu cyiza dushimira utu turere turi kubishyiramo imbaraga ikipe yabo koko ibe iri hamwe, buri wese azi icyo undi akora n’uburyo agikoramo; kunganirana bikabasha kuba byakoroha.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard ashimangira ko aya mahugurwa yari akenewe kugira ngo bakomeze kongera ubwirinzi mu bikorwa by’ubutabazi no gukumira ibiza badashingiye ko kuba aka Karere katagira ibiza byinshi.
Yagize ati: “Kugira ngo Akarere kabe katagira ibiza byinshi, kadapfusha abaturage benshi cyangwa kadahomba byinshi mu gihe cy’ibiza, ni uko hari akazi kaba karakozwe. Ako rero kakozwe mu myaka ishize biduhaye umusaruro tugezeho; niko turimo twongeraho kuko niyo watakaza ubuzima bw’umuturage umwe kiba ari igihombo; tuba dukwiye kugera kuri zeru.”
Nshimiyimana Celestin ushinzwe inkeragutabara mu Murenge wa Nyarugenge ari mu bari bagize itsinda ryitoje kwakira impunzi avuga ko ari umwitozo mwiza wafasha buri wese mu gutabara abantu bamuhungiyeho.
Naho Hagumakwiha Innocent ni umwe mu bagize komite ishinzwe gukumira ibiza ku rwego rw’umurenge (SEDIMAC) muri Juru avuga ko umwitozo ngiro bakoze wabasigiye imbaraga zo kugoboka abahuye n’ibiza, ati: “Uyu mukoro waduhaye imbaraga zo kuba twabasha kwitegura guhangana n’ibiza byabaye cyangwa kubasha kugoboka abagizweho ingaruka nabyo cyangwa kubasha gusana ibyangijwe n’ibyo biza byatugezeho.”
Nk’uko insanganyamatsiko y’aya mahugurwa yavugaga iti:”Kumira irinde ibiza,witungurwa” hari imyanzuro itandukanye yafashwe na komite z’imirenge zishinzwe imicungire y’ibiza mu karere Bugesera harimo gukora inama ya SEDIMAC buri gihembwe nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga imicungire y’ibiza, gukora ubukangurambaga buhoraho bwo kurwanya ibiza, abayobozi, abafashamyumvire n’abaturage bakongererwa ubumenyi n’ubushobozi mu micungire y’ibiza, hashingiye ku mwihariko wa buri hantu n’ibindi.
Mu gusoza aya maguhugurwa y’iminsi ibiri, komite z’imirenge zishinzwe imicungire y’ibiza ndetse n’abandi bagize uruhare mu migendekere myiza y’aya mahugurwa yabereye mu karere ka Bugesera bahawe ibyemezo by’ishimwe.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi ivuga ko ibiza bikunze kugaragara mu Rwanda ku isonga haza ibikomoka ku gucukura amabuye y’agaciro na kariyeri.








