MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kwagura uruganda rw’amazi rwa Karenge bigeze kuri 60.9%

Innocent BukuruYanditswe na Innocent Bukuru
25/09/2026

Imirimo yo kwagura no kuvugurura uruganda rutunganya amazi rwa Karenge mu Karere ka Rwamagana igeze kuri 60.9%, aho nirurangira ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya meterokibe 48,000 z’amazi ku munsi, zivuye kuri meterokibe 12,000.

Kwagura uru ruganda biri mu bikorwa bigamije kongera ubushobozi bwo gutanga amazi meza mu gihe Akarere ka Rwamagana gakomeje kwaguka, ndetse n’ibikorwa by’iterambere n’imibereho y’abaturage bikiyongera.

Nirurangira, ku bushobozi rufite ubu haziyongeraho meterokibe 36,000 z’amazi ku munsi , amazi akazafasha mu kugeza serivisi ku baturage bo mu Karere ka Rwamagana no mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko kwagura uruganda rwa Karenge ari igikorwa gifite uruhare mu guherekeza iterambere ry’Akarere n’iry’abaturage.

Yagize ati:“Kwagura uruganda rwa Karenge ni igikorwa gikomeye kuko amazi ari ingenzi ku mibereho y’abaturage no ku iterambere ry’Akarere. Kuba ubushobozi bw’uruganda buzava kuri metero kibe 12,000 bukagera kuri 48,000 ku munsi bizongera ubushobozi bwo kubona amazi meza kandi bihuze n’iterambere Rwamagana iri kugeraho.”

Meya Radjab avuga ko ibikorwaremezo by’amazi ari ingenzi ku mibereho myiza y’abaturage, ndetse bikagira uruhare mu gushyigikira ibikorwa bitandukanye by’ubukungu n’iterambere.

Uruganda rw’amazi rwa Karenge rufite uruhare mu gutanga amazi ajyanwa mu bice birimo Akarere ka Rwamagana n’Umujyi wa Kigali. Kongera ubushobozi bwarwo bikazatuma haboneka amazi menshi yo gukwirakwiza muri ibyo bice.

Kwagura uruganda rwa Karenge bije mu gihe hakomeje gukenerwa ibikorwa remezo biherekeza iterambere ry’imijyi n’imiturire, ndetse n’iyongera ry’abaturage.

Imirimo yo kuvugurura uru ruganda biteganyijwe ko izarangira mu 2027.

Biteganyijwe ko umushinga wose wo kwagura no kuvugurura uruganda rw’amazi rwa Karenge ndetse n’imiyoboro yarwo uzatwara hafi miliyoni 163.4 z’amadolari ya Amerika.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Innocent Bukuru

Innocent Bukuru

Izo bijyanye

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026
Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Njyanama yemeje ko abaturage 101 bahabwa ingurane ya miliyoni 32Frw

Kirehe: Njyanama yemeje ko abaturage 101 bahabwa ingurane ya miliyoni 32Frw

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU