Imirimo yo kwagura no kuvugurura uruganda rutunganya amazi rwa Karenge mu Karere ka Rwamagana igeze kuri 60.9%, aho nirurangira ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya meterokibe 48,000 z’amazi ku munsi, zivuye kuri meterokibe 12,000.
Kwagura uru ruganda biri mu bikorwa bigamije kongera ubushobozi bwo gutanga amazi meza mu gihe Akarere ka Rwamagana gakomeje kwaguka, ndetse n’ibikorwa by’iterambere n’imibereho y’abaturage bikiyongera.
Nirurangira, ku bushobozi rufite ubu haziyongeraho meterokibe 36,000 z’amazi ku munsi , amazi akazafasha mu kugeza serivisi ku baturage bo mu Karere ka Rwamagana no mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko kwagura uruganda rwa Karenge ari igikorwa gifite uruhare mu guherekeza iterambere ry’Akarere n’iry’abaturage.
Yagize ati:“Kwagura uruganda rwa Karenge ni igikorwa gikomeye kuko amazi ari ingenzi ku mibereho y’abaturage no ku iterambere ry’Akarere. Kuba ubushobozi bw’uruganda buzava kuri metero kibe 12,000 bukagera kuri 48,000 ku munsi bizongera ubushobozi bwo kubona amazi meza kandi bihuze n’iterambere Rwamagana iri kugeraho.”
Meya Radjab avuga ko ibikorwaremezo by’amazi ari ingenzi ku mibereho myiza y’abaturage, ndetse bikagira uruhare mu gushyigikira ibikorwa bitandukanye by’ubukungu n’iterambere.
Uruganda rw’amazi rwa Karenge rufite uruhare mu gutanga amazi ajyanwa mu bice birimo Akarere ka Rwamagana n’Umujyi wa Kigali. Kongera ubushobozi bwarwo bikazatuma haboneka amazi menshi yo gukwirakwiza muri ibyo bice.
Kwagura uruganda rwa Karenge bije mu gihe hakomeje gukenerwa ibikorwa remezo biherekeza iterambere ry’imijyi n’imiturire, ndetse n’iyongera ry’abaturage.
Imirimo yo kuvugurura uru ruganda biteganyijwe ko izarangira mu 2027.
Biteganyijwe ko umushinga wose wo kwagura no kuvugurura uruganda rw’amazi rwa Karenge ndetse n’imiyoboro yarwo uzatwara hafi miliyoni 163.4 z’amadolari ya Amerika.







