MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Ingo zifite amashanyarazi zigeze ku bihumbi 72

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
28/09/2026

Mu Karere ka Kirehe, umubare w’ingo zifite amashanyarazi wazamutse uva ku 48,194 mu 2021 ugera ku 72,050 mu 2026, bivuze ko mu myaka itanu hiyongereyeho ingo 23,878, mu mibare iherutse kugarukwaho ubwo inama Njyanama y’aka karere yasozaga manda yayo y’imyaka itanu(2021-2026) igaragaza ibyagezweho.

Amashanyarazi ni imwe mu nkingi za mwamba zituma iterambere ry’Igihugu ryihuta kuko ni yo inganda zifashisha mu gutunganya ibyo muntu adasiba gukenera mu buzima bwa buri munsi.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe, Prof. Dr.Kabera Callixte, yavuze ko mu bikorwa by’ingenzi byagezweho muri manda ya 2021–2026 harimo kongera amashanyarazi agera ku baturage.

Yagaragaje ko mu 2021 ingo zifite amashanyarazi zari 48,194, ariko zikaba zarageze kuri 72,050 mu 2026. Ibi byatumye igipimo cy’ingo zifite amashanyarazi, harimo n’izikoresha imirasire y’izuba, kizamuka kivuye kuri 72.3% kigera kuri 89.6%.

Prof. Dr.Kabera yavuze ko iri terambere ari intambwe ikomeye ugereranyije n’aho Kirehe yari iri mu myaka yashize, ati: “Mu 2010 aka Karere nta shanyarazi na rimwe ryabagamo, ariko duhereye muri 2021 muri iyi manda umubare w’ingo zifite amashanyarazi wariyongereye, uyu munsi dufite ingo 72,050.”

Akarere ka Kirehe gafite abaturage 460,860 batuye mu ngo 110,659. Muri izo ngo, 99,261 zingana na 89.7% zimaze kugerwaho n’amashanyarazi, aho 73,940 zikoresha amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari (on-grid), mu gihe 25,321 zikoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba (off-grid).

Kuri ubu mu Rwanda amashanyarazi amaze gukwirakwizwa ku kigero cya 88%, aho 12% gasigaye na ko kazaba kagezweho n’amashanyarazi muri 2029 nk’uko biri mu ntego za Guverinoma.

Muri Gahunda ya 2 y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere-NST2 (2024-2029), Guverinoma yiyemeje kugeza amashanyarazi mu tugari twose (2,148) mu 2029, bivuye ku tugari 1955 (91%) mu 2024.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

MINEDUC yashimiye abarimu ku bwitange bagaragaza mu kurera no kwigisha abana
Uburezi

MINEDUC yashimiye abarimu ku bwitange bagaragaza mu kurera no kwigisha abana

05/10/2026
Urubyiruko rusanga mu bukorerabushake habamo inyungu benshi batazi
Urubyiruko

Urubyiruko rusanga mu bukorerabushake habamo inyungu benshi batazi

03/10/2026
Ubusabe bwo kwishyura umwenda wa Sitade ya Ngoma mu manyarwanda bwahagaritswe
Amakuru

Ubusabe bwo kwishyura umwenda wa Sitade ya Ngoma mu manyarwanda bwahagaritswe

02/10/2026
Amakipe 9 amaze kwemeza ko azitabira Kirehe Open Volleyball Tournament muri iyi wikendi
Siporo & imyidagaduro

Amakipe 9 amaze kwemeza ko azitabira Kirehe Open Volleyball Tournament muri iyi wikendi

01/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma iza imbere mu kugira abangavu benshi batewe inda batarageza imyaka y’ubukure

Ngoma iza imbere mu kugira abangavu benshi batewe inda batarageza imyaka y'ubukure

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU