MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Iburasirazuba: Hatangijwe umushinga wo kubungabunga ibidukikije

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
27/11/2020
Ifoto: Akarere ka Ngoma

Ifoto: Akarere ka Ngoma

Mu turere twa Kirehe, Rwamagana, Ngoma na Bugesera, two mu Ntara y’Iburasirazuba hatangijwe umushinga wo kubungabunga ibidukikije, wa miliyoni 180Frw, uzamara umwaka.

Ubu buryo bwo kubungabunga ibidukikije buzakoreshwa burimo ingufu za ‘Biogaz’ n’imbabura za kijyambere zikoresha amakara macye.

Ni umushinga watangirijwe ku mugaragaro mu Karere ka Ngoma kuri uyu wa Kane, tariki 26 Ugushyingo 2020, w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije –Fonerwa.

Uzamara umwaka ushyirwa mu bikorwa n’Umuryango Inades Formation Rwanda, uharanira iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza. Ukazarangira utwaye  amafaranga y’ u Rwanda asaga miliyoni 180.

Karangwa Innocent, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Inades Rwanda, arasobanura ko bazubakira abaturage bo mu turere twa Ngoma, Kirehe, Rwamagana na Bugesera  uburyo bwo kurondereza ibicanwa.

Yagize ati: ”Utu turere tw’Iburasirazuba dufite ibiti bike, rero ni ukugira ngo n’izo  nkwi abaturage bakoresha zibe nke. Ariko n’ahari ibiti byinshi turakangurira abantu kutabikoresha,  kuko bifite akamaro kanini cyane mu kubungabunga ibidukikije, ahubwo dukwiye no kongera ibiti n’amashyamba.”

Yongeyeho ati: ”Dufite n’imbabura za Cana make, rwose turashaka ko dukoresha amakara make,  ibiti bitemwa bibe bike cyane.”

Havugarurema Jean Marie Vianney, Umukozi  ushinzwe gucunga imari n’imishinga igamije kurengera ibidukikije mu kigo k’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije -Fonerwa,

Yagize ati:”Yaba amashyiga na Biyogazi, bizahabwe abaturage bafite ubushake  n’umuhate wo kubifata neza kugira ngo  ibi bikoresho bizabafashe mu gihe kirekire.”

Mapambano Nyiridandi Cyriaque, Umuyobozi  wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe ubukungu n’iterambere avuga ko uyu mushinga uzafasha abaturage no mu iterambere kuko umwanya bakoreshaga bajya gushaka inkwi uzagabanyuka.

Ati: “Ni umushinga twizeye ko uje kurushaho kudufasha kubungabunga ibidukikije, abaturage bagorwaga no kubona inkwi ubu noneho binyuze muri uyu mushinga bakaba bazajya babasha gucana inkwi nke, abandi bakazubakirwa Biyogazi, bagateka kuri biyogazi. Bizafasha mu gukoresha neza umwanya watakaraga abantu bagiye gushaka inkwi, ariko bizanadufasha mu kubungabunga no kwita ku bidukikije.”

Uturere tune two mu Ntara y’Iburasirazuba  tuzakorerwamo uyu mushinga  tuzubakwamo ‘Biogaz’ 110, hanatangwe imbabura za kijyambere  1,484.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: FONERWAINADESIntara y'Iburasirazuba

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Bugesera: Imidugudu 566 yabonye abayobozi bashya
Amakuru

Bugesera: Imidugudu 566 yabonye abayobozi bashya

25/10/2026
Gatsibo: Kongera ibikorwaremezo biri mu byo abayobozi batowe bazitaho
Amatora

Gatsibo: Kongera ibikorwaremezo biri mu byo abayobozi batowe bazitaho

25/10/2026
Turabasaba Abayobozi bagiye gutorwa n’abamaze gutorwa kwita ku gukemura ibibazo by’abaturage- Guverineri Rubingisa
Amatora

Turabasaba Abayobozi bagiye gutorwa n’abamaze gutorwa kwita ku gukemura ibibazo by’abaturage- Guverineri Rubingisa

24/10/2026
Ngoma: Abayobozi batowe bibukijwe gushyira umuturage ku isonga
Amakuru

Ngoma: Abayobozi batowe bibukijwe gushyira umuturage ku isonga

24/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Koronavirusi si urwitwazo ariko niyo yatumye tutesa imihigo 100%- Meya Mushabe

Nyagatare: Koronavirusi si urwitwazo ariko niyo yatumye tutesa imihigo 100%- Meya Mushabe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU