MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Hari ibyo kwishimira ariko n’inzira iracyari ndende – Depite Uwera mu ruzinduko i Gatsibo

Jean Claude ByukusengeYanditswe na Jean Claude Byukusenge
18/03/2022
Abayobozi n'abaturage ubwo baganiraga n'abadepite babagendereye

Abayobozi n'abaturage ubwo baganiraga n'abadepite babagendereye

Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko barimo gukorera mu Karere ka Gatsibo basura ibikorwaremezo; basanze hari ibyo kwishimirwa byagezweho birimo amazi n’amashanyarazi, ariko babonye ko hakiri indi nzira ndende kuko babonye hakiri utugari tubiri mu Murenge wa Kiramuruzi tudafite amazi, abadutuye bakavoma mu kiyaga cya Muhazi.

Uretse ikibazo cy’amazi babonye hari n’ikigo cy’ishuri rya G.S Akabuga ryasuwe ryo mu Murenge wa Kiramuruzi, Aba badepite babonye ababyeyi  bose bataritabira kwishyurira abana amafaranga yo kurya ku ishuri, bigasa nkaho bigoye ibigo by’amashuri, basanze abana basaga 1,000 batekewe ibiro 100 by’akawunga, bakavuga ko basanze bariya bana badahaga.

Depite Uwera Kayumba Marie Alice yagaragaje ishusho y’urugendo bakoze ibyo babonye, yagize ati: “Ishusho twabonye mu bikorwa twasuye twasanze hari ibyo kwishimira bimaze kugerwaho birimo imihanda, amashanyarazi n’amazi, ariko haracyari n’indi nzira ndende nkuko twabibonye. Ku bigendanye n’amazi hari utugari tubiri tudafite amazi abantu bavoma ikiyaga cya Muhazi, urumva ni ikibazo nubwo hari inzira zo kubikemura. Ishusho rero muri make hari ibyiza byo kwishira byagezweho kuko mbere ntibyari bihari.”

Ku birebana no kwishyurira abana amafaranga yo kurya ku ishuri Depite Uwera Kayumba yagize ati: “Twabonye ko ababyeyi bataritabira cyane kwishyura ariya mafaranga bigasa nkaho bigoye ibigo by’amashuri, ariya mafaranga 56 Leta itanga yakagombye kuba yunganirwa n’ay’ababyeyi, ariko umuyobozi w’ishuri yatubwiye ko ababyeyi bishyura ari 30%, urumva haracyarimo intera ndende.”

Depite Uwera Kayumba abwira abayobozi gukomeza ubukangurambanga mu baturange babageremo babigishe kandi baborohereze gutanga ubufasha bwabo.

Yagize ati: “Kuborohereza mvuga birashoboka ko umubyeyi adatanga amafaranga ariko ashobora gutanga imyaka, ashobora kuba yejeje ibishyimbo akabizana igihe byeze akazana bihwanye n’ayo mafaranga, cyangwa akazana inkwi, cyangwa agatanga amaboko, nko mu bigo bifte imirimo byatanga nk’ahari imirima yo guhinga umubyeyi akaza agahinga ibyo akoze bigafasha umwana kwiga.”

Yakomeje asaba ababyeyi gutanga ubushobozi bwabo kugira ngo abana babo babone ibyo kurya ku ishuri ndetse bababere hose bumve ko ntacyo batakorera abana kugira ngo bige neza, kuko Akarere ka Gatsibo “kadakennye”, abantu baho bakaba beza umusaruro wavamo ibyafasha abana kwiga neza.

Nyirasangwa Esther ni Umuyobozi w’ishuri rya G.S Akabuga ryasuwe n’abadepite, avuga ko abana bose barya mu kigo guhera mu cyiciro cy’abanza kugera mu yisumbuye bagera ku 1,000 bahabwa ifunguro ku ishuri.
Umuyobozi w’ishuri Nyirasangwa avuga ko ababyeyi bose batarumva gahunda yo kwishurira abana amafaranga yo kurya ku ishuri.

Yagize ati: “Ababyeyi bishyurira abana amafaranga y’ifunguro mu kigo ni 30% abatishyura harimo abana bafite ibibazo byihariye batabana n’imiryango yabo, harimo impfubyi, hari abarerwa na ba nyirakuru, hari n’abarerwa abababyaye barabasigiye abacecuru kandi ukabona nta bushobozi bafite bwo kwishyura bikenewe, tukagerageza kubyitwaramo neza kuko hari andi mafaranga aba yaragenewe abana tukanifashisha ayo y’abandi baba bishyuye hanyuma tukabagaburira .”

Umuyobozi w’ishuri yakomeje ati: “Ababyeyi batishyura ni ugukomeza kubigisha, abo imyumvire iri hasi ntibabura ariko bizagenda bizamuka buhoro buhoro kuko kwigisha ni uguhozaho dufite icyizere ko bizazamuka .”

Abadepite batangiye gusura uturere twose mu gihugu aho barimo kureba imibereho y’abaturage, gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’iterambere, kuva tariki ya 15 Werurwe, biteganyijwe ko rusazozwa tariki ya 30 Werurwe 2022.

Abandi badepite bari mu Karere ka Gatsibo ni Bitunguramye Diogène na  Uwanyirigira Gloriose.

Abadepite bari kumwe n’abayobozi b’Akarere ka Gatsibo n’abo mu Murenge wa Kiramuruzi
Ikigo cy’Urwunge rw’Amashuri rw’Akabuga

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Jean Claude Byukusenge

Jean Claude Byukusenge

Izo bijyanye

RGB yashyize asaga miliyoni 304 Frw mu kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru
Amakuru

RGB yashyize asaga miliyoni 304 Frw mu kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru

12/11/2026
Akarere ka Gatsibo niko kazamutseho amanota menshi kurusha utundi muri CRC 2026
Amakuru

Akarere ka Gatsibo niko kazamutseho amanota menshi kurusha utundi muri CRC 2026

12/11/2026
Nyagatare: Urwego rwa DASSO rwungutse abakozi bashya 20
Amakuru

Nyagatare: Urwego rwa DASSO rwungutse abakozi bashya 20

12/11/2026
Serivisi za Leta zitangirwa mu ikoranabuhanga ni 11%
Amakuru

Serivisi za Leta zitangirwa mu ikoranabuhanga ni 11%

12/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Urubyiruko rwasannye inzu y’umukecuru utishoboye

Gatsibo: Urubyiruko rwasannye inzu y’umukecuru utishoboye

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU