Urubyiruko rwo mu Murenge wa Kabarore mu Kagari ka Karenge rwasannye inzu y’umukecuru utishoboye banacukura ubwiherero, imirimo yakozwe ifite agaciro k’ibihumbi 700Frw.
Ni mu gikorwa cy’umuganda ngarukagihembwe cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 19 Werurwe, umuganda wanitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Iguhugu y’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu, n’abayobozi b’akarere n’umurenge.
Ibi byakozwe muri gahunda y’urubyiruko yo gufasha abaturage kuva mu bibazo bibangamira ubuzima n’imibereho yabo .
Urubyiruko rwaganiriye na MUHAZIYACU ruvuga ko ari bo mbaraga z’igihugu zigomba kugikorera.
Uwineza Fabiola yagize ati: “Urubyiruko turimo kubakira uyu muntu dukora ibikorwa bitandukanye, turi imbaraga z’igihugu, tugomba kugikorera kandi turashaka ko abaturage bose batura heza, iyo tubonye umuntu ufite inzu ishaje turagenda tukamufasha kuyubaka, tugasana kugira ngo ature neza, si ibyo gusa dukora, twubaka n’uturima tw’igikoni, turwanya imirire mibi duharanira ko umuturage agira ubuzima bwiza.”
Habumugisha Jean Marie Vianney yagize ati “Twaje mu muganda tumaze n’igihe kinini tuwukora, hari n’undi muntu twubakiye, twarabyiyemeje ubu twatoranyije inzu zigaragara ko zasenyuka mu gihe cy’imvura, ikindi twubaka uturima tw’igikoni, twubaka ibiraro by’amatungo y’abatishoboye, dukora amaterasi arwanya isuri, dukora ibikorwa byinshi birimo no kurwanya imirire mibi.”
Urubyiruko rwubakiye fondasiyo y’inzu barayishyigikira irakomera, batunda ibiti byo kubaka igikoni n’ubwiherezo.
Nyiransekanabo Angelique wasaniwe inzu yagize ati: “Babanje kunyubakira akarima k’igikoni, mbereka n’iyi nzu njya ku kagari, Umuyobozi w’Umurenge aza kunsura bambaza ibikenewe ndabibereka, none bankuye mu bwigunge, nukuri iyi nzu yari imbangamiye, ubu ndareba aba bantu nkumva ndakomeye ni ukuri ndanezerewe, iyo imvura yagwaga yatigitaga nkagira ubwoba none banyeretse ko ntari njyenyine ”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu Mwesigwa Robert yavuze ko bibanda ku gufasha abatishoboye cyane cyane abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “Uretse kububakira no gutanga ubundi bushobozi, ariko nanone bifasha kubaka umuryango nyarwanda kugira ngo igihe cyo kwibuka, twibuka twiyubaka, mu bushobozi dufite nanone tugomba kwiyubaka.”
Mwesigwa yakomeje avuga ko muri iyi minsi igihugu kigiye kwinjira mu bihe byo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rukanguriwe kwitabira ibiganiro, kugira uruhare mu kurwanya abahakana n’abapfobya jenoside, ndetse bakarushaho kugaragaza u Rwanda rwa nyarwo n’ibyiza rumaze kwigezaho.







