MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Hari gushakishwa umurambo w’umusore warohamye mu kiyaga cya Mugesera

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
10/05/2020

Inzego z’ibanze zifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana bari gushakisha umurambo w’umusore witwa Mbarushimana Theogene w’imyaka 19 warohamye mu kiyaga cya Mugesera ubwo yajyanagayo na bagenzi be.

Ibi byamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu ubwo abasore batanu n’abakobwa bane bagiye kugorobereza mu rufunzo, aho bavuga ko baganiraga nk’inshuti.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga, Mukashyaka Chantal yemereye MUHAZIYACU ko umurambo w’uyu musore ugishakishwa nyuma y’aho agiye koga muri Mugesera akaburirwa irengero.

Yagize ati “ Nibyo koko hari umusore w’imyaka 19 waraye aguye mu mazi nijoro, umurambo we uracyashakishwa ntabwo uraboneka, yaguyemo nijoro mu ma saa moya. Bari abasore batanu n’abakobwa bane bakora urugomo rwo kujya kugorobereza mu rufunzo ruhari ngo baganiraga nk’inshuti, hanyuma batindayo, turakeka ko banagiye mu bikorwa by’ubusambanyi, ntabwo babyemera ariko urebye nibyo bari bagamije.’

Gitifu akomeza avuga ko nk’uko abo basore n’inkumi babyivugira ngo byageze mu ma saa moya z’ijoro uwo musore akinjira iy’amazi kugira ngo yoge, bikarangira bamubuze. Ngo uwo musore akimara kubura abo bari kumwe bazamutse baratabaza, abaturage baza kumushakisha burinda bucya batarabona umurambo we.

 Yasabye abaturage baturiye amazi kwirinda kuyakinisha ndetse n’ababyeyi bakarushaho kwita ku kumenya aho abana babo bari cyane cyane muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.

Bivugwa ko aba basore bagiye mu rufunzo ku manywa byagera nijoro bagatinya kuvayo kugira ngo badahura n’inzego z’umutekano zikabafata ahubwo ngo barindira amasaha y’ijoro cyane kugira ngo aribwo bataha.

Kuri ubu abari kumwe n’uyu musore nibo bari gufasha ubuyobozi n’abaturage gushakisha aho yaba yarengeye.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Ibitekerezo 1

  1. Pingback: Umurambo w’umusore warohamye mu Kiyaga cya Mugesera wabonetse uranashyingurwa – muhaziyacu

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Igisirikare cy’u Rwanda cyarasanye n’icy’u Burundi

Bugesera: Igisirikare cy’u Rwanda cyarasanye n’icy’u Burundi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU