Kuwa gatanu tariki ya 8 Gicurasi mu Kiyaga cya Rweru giherereye mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, Ingabo z’u Rwanda zarasanye n’iz’u Burundi nyuma y’aho abarobyi bo muri iki gihugu barenze ku mbibi z’amazi yabo.
Mu itangazo ryasohowe n’ingabo z’u Rwanda ejo tariki ya 9 Gicurasi, rivuga ko uku kurasana kwaturutse ku barobyi b’abarundi barenze imbibi, ingabo z’u Rwanda mu gihe ziri kubasaba gusubira mu gihugu cyabo, abasirikare b’u Burundi bahita batangira kurasa ku ngabo z’u Rwanda na zo zirabasubiza.
Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko muri uko kurasana nta musirikare w’u Rwanda wahagiriye ikibazo ndetse n’abandi baturutse mu Burundi bahise basubira mu gihugu cyabo.
Ikiyaga cya Rweru gihuza u Rwanda n’u Burundi biciye mu Turere twa Bugesera mu Rwanda ndetse n’Intara ya Kirundo mu Burundi.






