Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa yasabye abayobozi bo mu Karere ka Nyagatare gushakira ibisubizo birambye ikibazo cyo kubura isoko ry’umusaruro w’ibigori cyagaragaye mu gihembwe cy’ihinga cya 2024A, asaba gutangira gutegura kare ubuhunikiro no gushaka amasoko.
Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2024, ubwo yasozaga umwiherero w’abayobozi n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyagatare,wari ufite insanganyamatsiko igira iti” kwimakaza iterambere rishingiye ku baturage binyuze mu guhanga udushya.”
Ubwo uyu mwiherero wasozwaga, abayobozi bigabanyijemo amatsinda atatu, baganira ku buryo bakongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi,uko abaturage babona imbuto b’inyongeramusaruro n’uko igihe uwo musaruro wabonetse ugomba gushakirwa amasoko.
Guverineri Rubingisa yashimye uburyo bwo kuganira mu matsinda bwakozwe n’aba bayobozi ariko abasaba gukora ibishoboka byose bagatahiriza umugozi umwe mu gushakira umusaruro uboneka amasoko.
Yagize ati” Ndabashimira ku bw’igitekerezo mwagize cyo guhura ariko ndabashimira umwihariko mwagize ku biganiro mu matsinda mukabihuza n’ibyo abaturage babategerejeho. Dukwiye kwibuka ko turi ikigega cy’Igihugu mu buhinzi n’ubworozi, Igihugu kidutegerejeho byinshi, ni ukugira ngo duhangayike ariko mu buryo bwiza bwo gushaka ibisubizo.”
Yakomeje agira ati ” Twese tujyanemo muri iki gihembwe cy’ihinga, icyo numva twagakoze gitandukanye n’uko twabikoze ubushize, ni ugushyashyanira umuhinzi atazongera kuvugwaho ngo muhinzi aramwaye, mu gutegura ihinga n’ibyo dushoramo dukunda kujyanamo ariko ugasanga dusigaje nk’amezi abiri ngo dusarure nibwo dutangira kumanuka dushakisha. Turasarurira he? Turahunika he? Isoko rimeze gute? Ese amasezerano y’abahinzi n’ababagurira biri he? Ibyo rero tubijyanemo nonaha, dushyire imbaraga mu gushaka aho tuzanika, aho tuzahunika n’abazagura umusaruro.”
Uyu muyobozi kandi yavuze ko Kampani igura umusaruro ya EAX yongerewe ubushobozi kugira ngo ishobore kugura byinshi bityo akaba yasabye abayobozi gukangurira abaturage kutagurishiriza ku gitutu.
Ikindi yagarutseho cyo kwishimira ni uko bahawe ibihumbi bitandatu by’amadolari y’Amerika yo kubaka ubuhunikiro bw’imyaka mu Gihugu hose ariko ngo 70% yayo azaza mu Ntara y’Iburasirazuba.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen we asanga nta kibazo cy’umusaruro mwinshi gihari ahubwo ikibazo kiri ku gutegura igenamigambi ryo kugurisha umusaruro ku bahinzi, bakamenya igihe bagurishiriza birinda kugurishiriza ku gitutu kuko bituma igiciro kigabanuka, ahubwo ngo harashyirwa imbaraga mu kubaka ubuhunikiro buhagije binyuze muri koperative zabo.
Mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A, mu Karere ka Nyagatare ibigori byahinzwe ku buso bungana na hegitari 26 000 kandi icyo gihe impuzandengo y’Akarere yagaragazaga ko kuri hegitari imwe hasarurwagaho toni eshanu, ubwo habonetse toni zirenga 129 000 z’ibigori.








