MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

“ Gutora FPR bivuze ko buri munyarwanda agomba kuramuka” Paul Kagame

Felix NyabyendaYanditswe na Felix Nyabyenda
07/07/2024

Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi akanaba n’Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yasangije abitabiriye ibikorwa byo kumwamamaza amateka atoroshye yaranze ingabo zari iza RPA mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu, anibutsa abaturage ba Nyagatare igihango bafitanye n’Inkotanyi.

Aya mateka yayagarutseho kuri iki Cyumweru tariki 07 Ntakanga 2024, ubwo abanyamuryango ibihumbi birenga 300 baturutse mu turere twa Gatsibo na Nyagatare bari bateraniye kuri site ya Nsheke mu Karere ka Nyagatare mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Yagize ati” Nubwo twaje hano mu gikorwa cya politiki cyo kwiyamamaza, muraza kunyemerera ndetse nabaganirire.. ibyo kubaganirira ni byinshi ndavanamo bike…  reka ngire amateka mbabwira,ntabwo muzi ko bababwiye ko muri aka Karere ariho abantu binjiriye mu 1990 tuza kubohoza Igihugu cyacu. Ntabwo ari aho twinjiriye gusa bamwe muri twe ni na ho twasohokeye.”

Chairman Paul Kagame yakomeje avuga ko rutari urugamba rworoshye bigendanye n’uko barurwanaga bityo ko byasabye amahirwe kugira ngo arokoke.

“Aho twambukiye kujya kuba impunzi mu Gihugu cy’igituranyi na none ni muri aka Karere ayo mateka murayumva? Aho twasohokeye ni na ho twinjiriye, dusohoka hari uburyo abantu babayeho bavuga bati ntiburi bucye, icyo gihe cyari icya ntiburi bucye ,tugaruka byari ukuvuga ngo bugomba kujya bucya byanze bikunze, n’uyu munsi ku munyarwanda uwari we wese bugomba kujya bucya….”

“Ubwo mundeba aha ubanza ndi n’umunyamahirwe cyane kurusha abandi, ndi umunyamahirwe, amahirwe ya mbere ni ukunyura muri ibyo byose imyaka itari mike, iyo myaka yose njyewe nkaramuka, ntabwo ari ubutwari bundi ni amahirwe, ariko wagize ayo mahirwe,ugomba gukora igituma n’ejo uzaramuka ndetse n’abandi bakaramuka.”

Yakomeje avuga ko kandi ibyo byose byabaye bitazapfa ubusa cyane ko hari n’abahaburiye ubuzima.

Ati “Kuba tugaruka n’igihe twaramutse, tuba duhagaze no hejuru y’imibiri cyangwa ibikorwa byabatakiri kumwe natwe, andi mahirwe rero mfite ni ukugira ngo ibyo byose byabaye bitazapfa ubusa, ni amahirwe mfite kuba abo bose bagiye aho bari bazamenya ko batagendeye ubusa, ibyo rero nibyo biduha imbaraga bisa na ya ndirimbo ngo Nda ndambara..,Buriya gutora FPR  ni icyo bivuze, bivuze ko buri munyarwanda agomba kuramuka.”

Mu Karere abantu banyuragamo bahunga magingo aya hari bikorwa bifatika byagezweho mu myaka irindwi ishize  harimo kuba harashyizweho gahunda yo gusaranganya ubutakano kubuhuza, kuhira no gukoresha inyongeramusaruro, umuhinzi wo mu Karere ka Nyagatare yavuye kuri toni 2.5 kuri hegitari ubu yeza toni 8 z’ibigori kuri hegitari.

Mu bworozi kubera korora kinyamwuga, aborozi bakava ku nka za gakondo, bakorora iza kijyambere, umukamo wavuye kuri litiro miliyoni 10 ugera kuri miliyoni 40 ku mwaka. uyu mukamo ntupfa ubusa kuko mu Karere huzuye uruganda rw’amata y’ifu rwakiro litiro ibihumbi 650 ku munsi.

Mu Mujyi wa Nyagatare honyine hubatswe imihanda ya kaburimbo ireshya n’ibilometero 24.6, hubatswe imihanda ya Kaburimbo y’ibilometero 217 stade ya Nyagatare yakira abantu 3000, ibiraro byo mu kirere bitatu.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Felix Nyabyenda

Felix Nyabyenda

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora
Amatora

NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kuyobora u Rwanda ntako bisa-Kagame

Kuyobora u Rwanda ntako bisa-Kagame

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU